Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y'amafara ya Ruswa bakiriye - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y'amafara ya Ruswa bakiriye

Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Sosiyete y'igihugu ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Rulindo, bakekwako kwakira ruswa.

Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n'umutekinisiye kuri iryo shami.

RIB yakomeje iti 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n'amategeko.'

Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

Abafatiwe mu cyuho



Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bitegereje-abashaka-kuzuza-ibifu-byabo-binyuze-mu-nzira-mbi-abakozi-2-ba-reg-batawe-muri-yombi-nyuma-yamafara-ya-ruswa-bakiriye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)