UPDF yemeje ko FDLR ari yo yarashe inka ziheruka kwicirwa i (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hakwirakwizwa amafoto y'imirambo y'inka nyinshi bigaragara ko zishwe zirashwe.

Inka zibarirwa muri 200 z'aborozi bo muri Masisi ni zo zarashwe mu ntangiriro z'uku kwezi.

Ingabo za Uganda ndetse n'umutwe wa M23 bari mu bashinjwe n'abanye-Congo kwica ziriya nka.

Umuvugizi w'Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye mu itangazo yasohoye, yemeje ko umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari wo wishe ziriya nka.

Yagize ati: "Amashusho ateye ubwoba y'inyamaswa zarashwe n'abantu bari bambaye imyambaro ijya kumera nk'iya gisirikare amaze igihe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Iki gikorwa cyitiriwe UPDF n'abantu bamwe ku bw'impamvu zabo."

Brig Kulayigye yakomeje avuga ko "Turagira ngo tumenyeshe abantu ko ibi bitabereye muri Uganda, ko ahubwo byabereye muri RDC bikozwe n'abarwanyi n'umutwe wa FDLR bagabye igitero ku nka z'abaturage b'i Masisi."

UPDF yavuze ko yubaha uburenganzira bw'inyamaswa, ndetse ko ibi byahamywa n'abaturage bo mu duce twose Ingabo zayo zoherezwamo gucunga umutekano.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/updf-yemeje-ko-fdlr-ari-yo-yarashe-inka-ziheruka-kwicirwa-i-masisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)