'Hakenewe ubufatanye bw'amahanga mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura'Madamu Jeannette Kagame yasabye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura, ariko yibutsa ko kugira ngo Isi yose ibashe guhashya iyi ndwara burundu, ari urugamba rusaba ubufatanye.

Ni ingingo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho ku wa 5 Gicurasi, ubwo yagezaga ijambo ku badamu b'Abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza, Charles III.

Yagaragaje ko imwe mu ngingo zaganiriweho n'abashakanye n'Abakuru b'Ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM yateraniye mu Rwanda mu mwaka ushize, ari ijyanye na Kanseri y'Inkondo y'Umura, yemeza ko n'uyu munsi ikiri ikibazo gihangayikishije Isi.

Ati 'Imwe mu ngingo z'ingenzi zaganiriweho ni ubuzima bw'abagore, by'umwihariko kanseri y'Inkondo y'Umura. Uyu munsi dukwiriye kongera gusuzuma inzira turimo ku bijyanye n'iyi ngingo.'

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko abantu batahirije umugozi umwe batananirwa guhashya iyi ndwara, cyane ko amateka agaragaza ko nta cyigeze kinanira abafatanyije.

Ati 'Mu bihe by'amateka atandukanye imbaraga zo gushyira hamwe zagiye zerekana ko zidasanzwe, zigomba kongera gutsinda. Ukudashyira hamwe mu rwego rw'ubuzima ku Isi ndetse no mu banyamuryango ba Commonwealth guhinyuza imyumvire dusangiye nk'ibihugu yo gutahiriza umugozi umwe.'

'Ni gute tuzabwira abadukomokaho ko iki kibazo cyo kudashyira hamwe twananiwe kugihashya, mu gihe twese dusangiye indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zigamije guhindura imibereho y'abaturage bacu.'

Yagaragaje ko nubwo Kanseri y'Inkondo y'Umura ari indwara ikomeje guhangayikisha Isi, u Rwanda hari intambwe rumaze gutera mu kuyihashya.

Ati 'Kuva mu 2011 hatangizwa gahunda y'igihugu yo gukingira Kanseri y'Inkondo y'Umura, twabonye igera kuri 90% by'abaturage bacu babarizwa mu cyiciro cy'abangavu. Imyaka itanu ishize na yo yasize abagore 30% barebwa n'iyi gahunda basuzumwe kanseri y'inkondo y'Umura.'

Ati 'Gahunda zo kuvura iyi kanseri mu gihe itaragera ku rwego rukabije zegerejwe abaturage, bituma abagore 92% babasha kubonera ubuvuzi ku bigo nderabuzima.'

Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko kimwe mu byafashije u Rwanda kuba rugeze ku rwego rwiza mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura ari ugushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko ari bo bazi neza ibibazo bibugarije.

Yasabye abari muri iyi nama kugira icyo bakora kugira ngo barwanye Kanseri y'Inkondo y'Umura ndetse abibutsa ko bitadasaba kuba ari abagiraneza babigize babyihebeye Cyangwa bafite ubutunzi buhambaye.

Ati 'Gukora ubuvugizi no kwagura ibikorwa by'ubukangurambaga bihujwe n'ubushake bwo kugira ibiganiro by'ingenzi nk'ibi bishobora kuba umusemburo ukomeye w'impinduka.'

Kanseri y'Inkondo y'Umura ni uburwayi buterwa n'imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y'uturemangingo two ku nkondo y'umura.

Hari ubwoko bwinshi bunyuranye bwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ariko ububoneka cyane bufata buhereye ahasanzwe hahurira igice cy'inkondo y'umura kivubura amatembabuzi ari na cyo gifatanye n'umura n'igice cy'inkondo y'umura kirebana n'inda ibyara.

Iyi ndwara iterwa n'agakoko ka virusi yitwa Human Papilloma (HPV) mu Cyongereza.

Mu Rwanda kimwe no mu Karere ka Afurika y'Iburasiraza, ku bagore ibihumbi 100, abagera kuri 52 bafatwa na kanseri y'inkondo y'umura buri mwaka, ibintu biteye inkeke cyane mu gihe nta gikozwe ngo iyi ndwara ifatirwe ingamba zihamye.

Muri uyu mwaka, Minisiteri y'Ubuzima ishishikariza Abanyarwanda gufatanya mu kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura hibandwa ku gukingiza virusi iyitera abakobwa bafite munsi y'imyaka 12.

Abanyarwanda kandi bashishikarizwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi umunani barwaye Kanseri aho abasaga ibihumbi bitandatu ibahitana.

Muri izo kanseri zose iy'ibere n'iy'inkondo y'umura ziza imbere mu guhitana abantu benshi. Ni mu gihe ariko Kanseri y'Inkondo y'Umura yakwirindwa.

The post 'Hakenewe ubufatanye bw'amahanga mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura'Madamu Jeannette Kagame yasabye appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/08/hakenewe-ubufatanye-bwamahanga-mu-kurwanya-kanseri-yinkondo-yumuramadamu-jeannette-kagame-yasabye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakenewe-ubufatanye-bwamahanga-mu-kurwanya-kanseri-yinkondo-yumuramadamu-jeannette-kagame-yasabye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)