abakinnyi b'abanyarwanda benshi bakina hanze yarwo basoje icyumweru mu gahinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo impera z'icyumweru zagenze neza ku makipe menshi akinamo abanyarwanda hanze yarwo, amenshi yaratsinzwe andi aranganya.

Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru itakaje umwanya wa 1 nyuma y'uko baraye batsinzwe na Vasalund 2-0.

Uyu mukino wabaye ejo hashize tariki ya 7 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi yari yabanje mu kibuga. Byiringiro Lague we ikibuga akomeje kucyumva kuri Radio.

Rafael York

Gefle IF ya Rafael York mu cyiciro cya kabiri bikomeje kwanga, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Västerås SK 3-0 yuzuza imikino 4 yikirikiranya muri shampiyona idatsinda.

Ni umukino York yari yagarutse mu kibuga nyuma y'imvune yagize akaba yarakinnye iminota 62. Gefle ubu iri ku mwanya wa 10 n'amanota 7, Västerås SK ya mbere ifite 13.

Mutsinzi Ange Jimmy

Mutsinzi Ange Jimmy ejo yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yatsindwaga na Kongsvinger 2-1 mu mukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Norway.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n'amanota 6, Ranheim ya mbere ifite 13.

Bizimana Djihad

KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w'imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 6 Gicurasi 2023 batsinda Excelsior KRC Genk II 2-0. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 2 n'amanota 46, Lommel ya mbere ifite 48.

Haruna Niyonzima

Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta'awon muri Libya ntabwo byifashe neza kuko barebye nabi bashobora kumanuka mu cyiciro cya 2, ubu bari ku mwanya wa 8 n'amanota 14 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 25.

Baheruka mu kibuga ku wa Gatandtu tariki ya 6 Gicursi 2023 banganya 1-1 na Al Ahli Benghazi , ni umukino Haruna Niyonzima yakinnye.

Emery Bayisenge

Gor Mahia yagumye ku mwanya wa mbere nyuma y'uko inganyije na Wazito ejo hashize 0-0 mu mukino w'umunsi wa 28, ni umukino myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya atari muri 18.

Imanishimwe Emmanuel Mangwende

Byasabye iminota y'inyongera kugira ngo ikipe ya Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], FAR Rabat igumye iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Maroc nyuma yo kunganya na Wydad AC 1-1.

Ni umukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Maroc wabaye tariki ya 3 Gicurasi aho Wydad ari yo yari yakiriye FAR Rabat kuri Mohamed V Stadium. Ni umukino Mangwende yakinnye iminota yose

Usengimana Faustin

Myugariro Usengimana Faustin yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Al Qasim yanganyijemo na Al Najaf 0-0 muri shampiyona ya Iraq ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.

Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 17 mu makipe 20 n'amanota 24, Al Shorta ya mbere ifite 55.

Rubanguka Steve

Umunyarwanda, Rubanguka Steve ku wa Gatandatu yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yanganyijemo na Sheriff 0-0. FC Zimbru ya Rubanguka iri ku mwanya wa 3 n'amanota 11, Sheriff ya mbere ifite 18.

Meddie Kagere

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y'uko tariki ya 4 Gicurasi yatsinzwe na Yanga, yahise itakaza umwanya wa 3 muri shampiyona wafashwe na Azam. Igikombe cyo gisa n'icyamaze kubona nyiracyo, ni Yanga isabwa gutsinda umukino umwe muri itatu isigaye igahita yegukana igikombe..



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-benshi-bakina-hanze-yarwo-basoje-icyumweru-mu-gahinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)