Riderman yavuze uko Murumuna we yatinye kumub... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bobly Equalizer uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Nyumva' ni umwe mu bahanzi bafashwa n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'Ibisumizi' ya Riderman.

Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze ukwezi ari mu muziki. Muri iki gihe kingana uko, amaze kurangiza album iriho indirimbo 13 yakoranyeho n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda. Ni umuhanzi wisanzuye cyane mu njyana ya RnB na Afro Pop.

Kuva yakwinjira mu muziki, Mukuru we Riderman yakunze kugaragaza ko amushyigikiye, kandi yishimira uburyo impano ye iri kwaguka.

Bombi baherutse guhurira 'bwa mbere' mu kiganiro kuri Radio Power Fm gikorwa na Nshizirungu Prince, Brenda McKenzie na Zuba Mutesi-Byabaye amateka kuri bo.

Riderman yabwiye InyaRwanda ko Bobly Equalizer yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki, kandi atangira n'urugendo rwo gukora indirimbo ntiyabimubwira.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Inyuguti ya R', 'Icupa ry'imiti' n'izindi, avuga ko yamenye ko Murumuna we ari umuhanzi binyuze ku muhanzi mugenzi we Social Mula, wamuhamagaye amubwira ko afite umuvandimwe w'umuhanga mu muziki.

Mu 2018, Bobly Equalizer yakunze kugaragara cyane afasha Social Mula ku rubyiniro biri mu byatumye ubushuti bwabo bwaguka. Muri uwo mwaka kandi, uyu musore yagerageje gusohora indirimbo 'Feel alright' gusa ntiyamenyekana

Riderman ati 'Social yarambwiye ati 'ariko Murumuna wawe ararenze'. Ndamubwira nti 'nonese ko ntaramwumva aririmba bimeze gute se ahubwo, ibyo umbwira ko arenze ni ibiki' "?

Uyu muraperi asobanura 'Murumuna we nk'umuntu uca bugufi, uzi kuririmba kandi akamenya kwandika indirimbo, ku buryo abona ko ahishiye byinshi abantu'.

Riderman avuga ko Social Mula akimara kumubwira ko Murumuna we yinjiye mu muziki kandi yatangiye gukorana n'indirimbo, yaramuhagaye kuri telefoni amusaba kuzamusanga kuri studio agakorerayo indirimbo ubundi akumva ubuhanga bwe.

Uyu muraperi avuga ko bitatinze kumva ubuhanga bwa murumuna, kuko yagiye kurangiza indirimbo ya mbere yamaze kubyumva.

Akomeza ati 'Yari yarabimpishe mu by'ukuri. Nta n'ubwo yigeze anyegera ngo ambwire ati wamfashije cyangwa se…"

Riderman avuga ko adatekereza cyane ku kuba Murumuna we yaragize ubwoba bwo kumubwira ko yinjiye mu muziki, ahubwo atekereza ko nk'umusore nawe yashakaga gukora umuziki akihirimbanira kugeza ageze ku rwego rwiza nk'urwo nawe yagezeho.

Yavuze ko Murumuna we amaze gusohora indirimbo eshatu mu buryo bw'amashusho, agasaba abantu kumushyigikira, kandi nawe yagaragaje ko ashoboye. Ati "Iyo abantu babasha kumva ko umuntu ashoboye, icyo n'icyo cy'ingenzi."

Riderman avuga ko imbaraga umuvandimwe we ari gushyira mu muziki zigaragaza. Ati "Icyo n'icyo cya mbere, ubwo rero kuba afite album n'abahanzi bakuru, bari mu gihugu bari kugenda bamushyigikira byanze bikunze bizacamo."

Riderman yavuze ko Social Mula ari we wamubwiye ko Murumuna we ari umunyamuziki 

Uhereye ibumoso: Riderman, Prince Nshizirungu, Boboly Equalizer, Zuba Mutesi ndetse na Brenda Â 

Riderman avuga ko Bobly Equalizer amaze gukora album y'indirimbo 13 

Kuri Riderman, avuga ko ku muhanzi ugitangira nka Murumuna we ari ikintu cyiza kuba amaze 'no gukora album' 

Social Mula yakoranye igihe kinini na Bobly Equalizer biri mu byatumye amenya impano ye mu muziki 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYUMA' YA BOBLY EQUALIZER

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I MISS YOU' YA RIDERMAN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129270/riderman-yavuze-uko-murumuna-we-yatinye-kumubwira-ko-yinjiye-mu-muziki-akabinyuza-kuri-soc-129270.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)