NYAGATARE :NTIBAKIBONA AMATA NDETSE N'INGO MBONEZAMIKURIRE NTIZIGIKORA HAMWE #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyagatare hari ababyeyi bo mu murenge wa Tabagwe bahangayikishijwe n'uko ingo mbonezamikurire zitagikora. Baravuga ko na gahunda yo guha abana amata yahagaze ubu abana basigaye bagendana n'ababarera kuko batagira aho babasiga.
Ubwo umunyamakuru wa FLASH yageraga mu mudugudu wa Nshuri mu masaha ya saa yine ababyeyi bamwe bava mu kazi abandi bagenda muri uyu mudugudu mu kagari ka Gitengure mu murenge wa Tabagwe. Aba babyeyi baravugako batakibona amata yo guha abana, ndetse no kubona aho babasiga, kuko ingo mbonezamikurire zitagikora.
Umwe yagize ati 'abana twabajyanaga ku ishuri bakiga, bamara kwiga bikadufasha natwe tukabona uko tujya mu kazi, ibyo ngibyo byatugizeho ingaruka kubera abana batakiga'.
Undi ati ' amata niyo aje ku bigo by'abanyeshuri turagenda tukavumba bakayatwima, ngo abana bagomba guhabwa amata ari abana biga kandi abana bato bagiye kurwara bwaki'
Undi nawe ati 'twebwe tukaburizwamo kandi aritwe twagakwiye kuyahabwa, kugirango bataturwarana bwaki ugasanga nyine turacicwe'
Kudahabwa amata ndetse no kuba ingo mbonezamikurire zitagikora bikomeje guteza impungenge ku mikurire yabo bakaba basaba Leta ko yakongera igasubizaho iyi gahunda.
Umwe ati 'bitugiraho ingaruka kubera tubyuka ijoro tubazindukana ntibaryame, ntibasinzire, ntibibohore, ingaruka ni nyishi bakanaturwarana'.
Undi ati 'biratuvuna cyane kuberako tutabona aho tubasiga kandi mbere twari dufite aho tubasiga, ugasanga twirirwa tubirukankana nyine, icyo twifuza ni uko batuvuganira ubundi bakatugarurira irerero ry'abana kugirango tuge tubona uko tubasiga, kuko tuba turi kwirukanka dushaka urupagasirizo'.
Undi nawe ati ' bikugiraho ingaruka kuko wamusigaga mu rugo akagenda akajya kunywa icyo gikombe cy'amata ugataha ugasanga umwana ntakibazo afite, none urajya ku kazi wajya gushaka ako kazi nako wakabura ugasanga umwana yicaye mu rugo yumiwe bikagutera kubabara kandi ahandi hose babona amata'.
Umuhuzabikorwa w'ingo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare Bwana GATETE KATABOGAMA Mike avuga ko ingengo y'imari yo guhabwa amata yarangiye, ariko ko kuba hari ingo mbonezamikurire zitagikora ko ubuyobozi by'aka kagari n'umurenge bugomba kubiryozwa.
Yagize ati ' amata kuyabona bigira ingengo y'imari, ingengo y'imari iyo ishize cyangwa igahagara, bihagarara byagateganyo tugategereza indi ngengo y'imari y'umwaka utaha , nabyo niko byagenze rero byari bifite bije yayo mata yo mu ngo mbonezamukurire irarangira, kuba hari ingo zitagikora icyo kibazo ntabwo narinkizi, ariko byaba ari ikibazo ako kagari ndetse n'umurenge bagomba kubibazwa.
Gahunda yo gushyiraho ingo mbonezamikurire ni gahunda yashyizweho n'Iterambere ryabana bato (ECD), mu buryo kurwanya igwingira ry'abo.
Kuba hari aho idakurikizwa bigaragara ko hari abana bazongera bakagaragarwaho imibereho mibi.

Valens NZABONIMANA.

The post NYAGATARE :NTIBAKIBONA AMATA NDETSE N'INGO MBONEZAMIKURIRE NTIZIGIKORA HAMWE appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/05/09/nyagatare-ntibakibona-amata-ndetse-ningo-mbonezamikurire-ntizigikora-hamwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyagatare-ntibakibona-amata-ndetse-ningo-mbonezamikurire-ntizigikora-hamwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)