Ntabwo nari kujya njyendana nawe: Umugore wa Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu ikomeye itari gutuma ajyendana n'umugabo we ku kibuga cy'indege iyo baza kuba badafite iyabo bwite - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugore w'umukinnyi ukomeye cyane ku Isi Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye avuga ko atari kujya yemera kugendana n'umugabo we ku kibuga cy'indege ngo kubera impamvu ikomeye.

Georgina Rodriguez umugore wa Cristiano Ronaldo yavuze ko ari umugisha kuba bifitiye indege yabo yihariye benshi bazi ku izina rya 'private jet' mu ndimi z'amahanga ngo kubera atari kwihanganira kugendana n'umugabo we ku kibuga cy'indege rusange.

Umugore wa Cristiano avuga ko atari gushobora kwihanganira na gato kumarana amasaha 2 na Cristiano Ronaldo ku kibuga cy'indenge iyo batagira iyabo ahubwo byari kuta agasubika urugendo aho kugira ngo ajyana nawe.

Impamvu nyamukuru ngo yari gutuma atikoza ku gendana n'umugabo we ku kibuga rusange cy'indege n'uburyo byari kujya biteza akavuyo kenshi ku kibuga cy'indege abantu bamuhururiye bitewe n'uburyo ari icyamamare.



Source : https://yegob.rw/ntabwo-nari-kujya-ngendana-nawe-umugore-wa-cristiano-ronaldo-yatangaje-impamvu-ikomeye-itari-gutuma-agendana-numugabo-we-mu-ndege-imwe-iyo-batagira-iyabo-yihariye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)