Hashingiwe ku mibare ya Youtube 2022/2023 aba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikintu cyose ukoze ugashyiramo imbaraga, ubwenge kandi ntucike intege, akenshi kiraza kandi n'iyo bitabashije gukunda ni ho umuhanga w'umunyarwanda yahereye avuga ko utirenganya. Ati 'Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.'

Kuri ubu ntawavuga ko ibintu byasubiye irudubi ariko na none binyuranye cyane n'uko byari bimeze mbere, by'umwihariko mu mezi ya mbere y'umwaka wa 2022 kuko aya mbere ya 2023 yerekana icyuho cy'umuziki nyarwanda.

Abibuka neza umwaka wa 2022 utangira, hari umurindi ukomeye w'ibihangano birimo Amashu ya Chriss Eazy, Puculi ya Okkama, Away ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz nayo yari ikiri hejuru kandi inafite ibirungo by'izindi aba bahanzi bashyiraga hanze.

Bruce Melodie yari afite ibihangano yakoranye n'abahanzi nka Harmonize bakoranye Totally Crazy. Indirimbo za Meddy zirimo My Vow na Queen of Sheba zari zihagaze neza, The Ben na we afitanye indirimbo na Diamond yitwa 'Why'.

Ibintu byari biri hejuru! Ibyo byose byatumaga bigoranye kuba abahanzi b'amahanga babona aho bamenera yaba mu bitangazamakuru no ku mbuga zicururizwaho umuziki by'umwihariko urwa Youtube rukoreshwa na benshi mu Rwanda nubwo atari rwo rwinjiza menshi.

Nk'uko twabivuze haruguru, ubu ibintu byarahindutse abahanzi b'abanyamahanga bafashe ikibuga cyane ko abahanzi benshi b'abanyarwanda muri iyi minsi basa n'abacecetse.

Kuba ibihangano nyarwanda bisa nk'aho ari bicye muri aya mezi, bishobora kuza mu mpamvu za mbere zatumye amaso yerecyezwa hanze, kimwe nuko abakunzi b'umuziki bashobora kuba bari guhabwa ibidahuje n'ubushake bwabo byose birashoboka.

Hame n'ibyo byose, uyu munsi twifuje kubagezaho uko isoko rihagaze ry'abareba n'abumva ibihangano banyuze ku rubuga rwa Youtube baherereye ku butaka bw'u Rwanda aho uko iminsi igenda yicuma abanyamahanga ari bo bakomeje kwigarurira isoko.

Mu mezi 12 ashize uhereye none ni abahe bahanzi bakurikirwanwe cyane, ni izihe ndirimbo zarebwe zikanumvwa cyane kuri Youtube n'abahereye mu Rwanda [Abanyarwanda]?

Uko bimeze abahanzi bakurikiwe cyane n'umusaruro w'inshuro basuwe:

Papi Clever [Miliyoni 9.32], Bruce Melodie [Miliyoni 9.04], Diamond Platnumz [Miliyoni 7.93], Meddy [Miliyoni 6.79], Chriss Eazy [Miliyoni 6.62], Juno Kizigenza [Miliyoni 6.34], Ambassador of Christ [Miliyoni 5.85], Yvan Buravan [Miliyoni 5.63], Kizz Daniel [Miliyoni 5.38] na Ayra Starr [Miliyoni 4.29].

Nk'uko bigaragara, guhera none gusubira mu matariki ya 17 Gicurasi 2022, abahanzi bari imbere mu 10 bakurikirwa cyane kuri Youtube mu Rwanda ni batatu ari bo Diamond Platnumz, Kizz Daniel na Ayra Starr.

Indirimbo zari zakurikiwe cyane 


Zirimo Inana ya Chriss Eazzy [Miliyoni4.07], Kashe ya Element [Miliyoni 3.6] Buga ya Kizz Daniel na Tekno [Miliyoni 2.16M], Basi Sori ya Passy Kizito na Chriss Eazy [Milyoni 2.09], Rush ya Ayra Starr [Milyoni 2.04];

Hashtag ya Christopher [Milyoni 1.97], Cough ya Kizz Daniel na Empire [Milyoni 1.85], Calm Down ya Rema na Selena Gomez [Milyoni 1.81], Akinyuma ya Bruce Melodie [Milyoni 1.77] na Girfriend ya Ruger [Milyoni 1.71].

Umubare w'indirimbo zakurikiranwaga cyane, abahanzi bo mu Rwanda barimo ni batanu. Umubare w'abanyamahanga usa n'aho utari hejuru ariko na none si ko byari mu mezi nkaya ya 2022.

Mu minsi 90 ishize mu Rwanda abantu barushijeho gukurikira abahanzi b'abanyamahanga

Abahanzi bakurikiwe cyane

Papi Clever [Milyoni 2.72], Diamond Platnumz [Milyoni 2.15], Chriss Eazy [Milyoni 1.89], Ambassador of Christ [Milyoni 1.85], Bruce Melodie [Milyoni 1.83], Dany Nanone [Milyoni 1.56], Meddy [Milyoni 1.55], Ayra Starr [Milyoni 1.3], Israel Mbonyi [Milyoni 1.13] na Kizz Daniel [Milyoni 1.08].

Indirimbo zumviswe zikanarebwa cyane


Edeni ya Chrissy Eazy [Miliyoni 1.48], Nasara ya Danny Nanone [Miliyoni 1.24], Who Is Your Guy ya Spyro na Tiwa Savage [Ibihumbi 814], Yatapita ya Diamond [Ibihumbi 624], Selebura ya Bruce Melodie [Ibihumbi 621];

Rush ya Ayra Star [Ibihumbi 576], Cough ya Kizz Daniel na Empire [Ibihumbi 563], People ya Libianca [Ibihumbi 487], Soweto ya Victoe na Tempoe [Ibihumbi426], Basi Sori ya Passy Kizito na Chrissy Eazy [Ibihumbi 417]

Mu kwezi kumwe gushize uko byifashe

Abahanzi bakurikiwe cyane

Papi Clever [Ibihumbi 734], Diamond Platnumz [Ibihumbi 640], Ambassador of Christ [Ibihumbi 503], Meddy [Ibihumbi 500], Bruce Melodie [Ibihumbi 565], Harmonize [Ibihumbi 421], Tiwa Savage [Ibihumbi 377], Israel Mbonyi [Ibihumbi 363], Ayra Starr [Ibihumbi 358] na Dany Nanone [Ibihumbi 352].

Indirimbo zarebwe zikanumvwa cyane


Nasara ya Dany Nanone [319], Who Is Your Guy ya Spyro na Tiwa Savage [315], Edeni ya Chriss Eazy [235], Yatapita ya Diamond Platnumz [174], Rush ya Ayra Starr [160], People ya Libianca [154], Soweto ya Victony na Tempoe [144], Cough ya Kizz Daniel na Empire [139], Single Again ya Harmonize [129] na Selebura ya Bruce Melodie [127]. Ibibare iri muri [...] ni ibihumbi.

Nk'uko bigaragara muri rusange, bitewe nuko hari umubare w'ibihangano runaka byakozwe n'abahanzi b'abanyarwanda bitandukanye, abakurikirwa cyane bakomeza kuba nk'aho ari bamwe. Papi Clever unafite umwihariko wo kugira ibihangano byinshi kuri Youtube ni we uza ku isonga.

Uyu mugabo ufatanya n'umugore we bagenda bongera umunsi ku wundi bimwe byo guhozaho, hakaza Chriss Eazy umaze igihe kitari kinini yamamaye ariko wamaze kwigwizaho igikundiro kidasanzwe.

Bruce Melodie na Meddy nabo bakomeza kuza imbere kuko ushobora gusanga mu bituma baza imbere harimo n'indirimbo zabo zitari iza vuba ahubwo n'izo mu yindi myaka.

Ariko wareba mu ndirimbo zikunzwe cyane ugasanga umubare ugabanyuka kugera ubwo mu kwezi gushize abahanzi bafite indirimbo zumviswe zikanarebwa n'abaherereye mu Rwanda ari 3 mu icumi.

Ni mu gihe mu mezi atatu ashize, indirimbo 4 z'abanyarwanda ni zo ziza imbere naho mu mwaka ushize [2022/2023], indirimbo eshanu nizo ziri mu icumi. Ni ibintu urebye neza ubona ko bigaragaza ko muri iyi minsi abanyamahanga bakomeje kugira igikundiro cyo hejuru mu Rwanda.

Nubwo twarebeye kuri Youtube ariko no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, mu binyamakuru by'amajwi n'amashusho, mu tubari, ibirori n'ibitaramo, umuziki uri kumvwa ukanabyinwa cyane nawo ni uw'abanyamahanga.

Gusa nk'uko benshi babyiteze wenda hari impinduka impeshyi ikomanga izazana dore ko bamwe mu bahanzi basa n'abahugiye mu gushyira hanze ibihangano bishya kandi biremeye. 

Chriss Eazy yaje imbere cyane mu bahanzi bakurikirwa kuri Youtube mu Rwanda ndetse indirimbo ze zikomeza kugira igikundiro kugera n'ubu Umusaruro wa Bruce Melodie kuri Youtube wabaye mwinshi hagati ya 2022/2023 aza imbere mu b'indirimbo zisanzweKizz Daniel akomeje kongera gushinga imizi mu Rwanda nyuma yo kongera kubura umutwe aho yaramaze igihe adakoraAyra Starr mu gihe gito cyane yamaze gushinga imizi mu Rwanda Diamond Platnumz imyaka ibaye myinshi atabura ku rutonde rw'abahanzi bafite 10 bakunzwe cyane binyuze kuri Youtube mu Rwanda bivuze ko n'ahandi ari mu b'imbere dore ko ari rwo rubuga rukoreshwa cyane kugeza ubu n'abanyarwanda bakunda umuziki



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129422/hashingiwe-ku-mibare-ya-youtube-20222023-abahanzi-bimahanga-bari-gukubita-inshuro-abo-mu-r-129422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)