Mugisha Bonheur wa APR FC yasabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mugisha Bonheur [Casemiro] wa APR FC yasabye imbabazi abakunzi b'umupira w'amaguru kubera imyitwarire yagaragaje ku mukino ubanza w'igikombe cy'Amahoro wa 1/2 waraye ubahuje na Kiyovu Sports.

Ni umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca mu gihe Kiyovu Sports yishyuriwe na Mugiraneza Frodouard.

Ni umukino Mugisha Bonheur ukina mu kibuga hagati muri APR FC yagiye agaragaza imyitwarire itarishimiwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru.

Ubwo Mugiraneza Frodouard yari amaze gutsinda igitego cya Kiyovu Sports ku munota wa 73, yirutse ajya kucyishimira maze Bonheur amutega akaguru (abishaka) undi yitura hasi.

Ku munota wa 89, Kwitonda Alain Bacca yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ariko umusifuzi wa mbere w'igitambaro Ishimwe Didier aracyanga avuga ko habayemo kurarira.

Abakinnyi ba APR FC bagaragaje kutishimira iki cyemezo buzura kuri uyu musifuzi ndetse amashusho yafashwe, Bonheur yamugaragaje amutera umutwe.

Mu butumwa bwe, Mugisha Bonheur yasabye imbazi umusifuzi yasagariye ndetse n'abakunzi b'umupira w'amaguru ku myitwarire itari myiza yagaragaje.

Ati "mfashe uyu mwanya ngo nisegure mbikuye ku mutima kuri Ishimwe Didier [Umusifuzi] n'abakunzi b'umupira muri rusange ku myitwarire itari myiza yangaragayeho ku mukino w'ejo hashize w'igikombe cy'Amahoro wahuzaga ikipe yanjye ya APR FC na Kiyovu Sports."

APR FC izasura Kiyovu Sports mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro uzaba ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pele Stadium. APR FC irasabwa gutsinda kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Mugisha Bonheur yasabye imbabazi ku makoza yakoze ku munsi w'ejo hashize



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-bonheur-wa-apr-fc-yasabye-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)