MU MAFOTO: Masai Queen wakinnye nka Yolo The... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'amasaha macye indirimbo Zanzibara itangiye kunyura benshi mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo yamaze kugera hanze. 

Ni amashusho abantu benshi bacyekaga ko bishoboka ko bazayabonamo Yolo The Queen [Kirenga Phiona] dore ko anaririmbwa muri iyi ndirimbo.

Uyu mukobwa ariko byarangiye atagaragayemo, gusa harimo indi inkumi y'ikuzungerezi izwi nka Masai Queen [Linda Kim] ku mbuga nkoranyambaga.

Linda ni umukobwa w'imiterere ijya kumera nk'iya Yolo, uba akina umukino w'urukundo na Harmonize mu ndirimbo.

Iyi ndirimbo kandi igaragaraza uduce dutandukanye tw'ikirwa cya Zanzibar kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi basura Tanzania.

Umuhanzi nyrwanda Bruce Melodie agaragara muri aya mashusho aryohewe n'ubuzima bwo kuri icyo kirwa, bijyana neza n'ijwi rye ryihariye aririmba ubwiza bwako gace.

Harmonize ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kugaragaza ko yabengutse Yolo watumye yiyumva nk'Umunyarwanda kandi ko yitegura kuza gutura mu Rwanda dore ko yatangiye no gushakisha aho yagura inyubako y'agatangaza.

Mu bandi bitezweho kuba barakoranye indirimbo na Harmonize, barimo Element basubiranyemo Kashe, Kenny Sol na Ariel Wayz. 

Nyuma yo kubona akazi gakomeye Masai Queen yakoze mu mashusho ya Zanzibar ya Harminise Ft Bruce Melodie, tugiye kubagezaho amafoto ye.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA 'ZANZIBAR' YA HARMONIZE NA BRUCE MELODIE

">

Niwe mukobwa wakinnye umukino w'urukundo muri Zanzibar ya Harmonize na Bruce Melodie

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129340/mu-mafoto-masai-queen-wakinnye-nka-yolo-the-queen-mu-ndirimbo-zanzibar-ya-harmonize-na-bru-129340.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)