Abajura 8 gusa bakodesheje hotel yose, bayibamo bonyine bashaka kwiba ikintu gikomeye  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Korea y'Epfo hatawe muri yombi agatsiko k'abajura umunani bakodesheje hotel yose bafite umugambi wo guhombya igihugu.

Aba bajura bateshejwe barimo gucukura umuyoboro ujyana peterori ngo bayibe, aba ni abajura kabuhariwe kuko bo ntibajya biba ibintu biciriritse.

Aba bajura bakodesheje hotel bavuga ko bashaka kuyigura ariko bagomba kubanza kuyisuzuma igihe kingana n'ukwezi babona bigenda bakabona kuyigura.

 

Biravugwa ko uyu mugambi wo kwiba peterori inyura hafi yiyo hotel, waba waracuzwe n'uwahoze ari umuyobozi w'ikigo k'iguhugu gishinzwe ibijyanye n'amavuta, gusa uyu muyobizi we yari yararashwe mbere kubera gushaka kwiba peterori n'ubundi.

Ubu aba bajura bafashwe na polisi yo muri Korea y'Epfo, ndetse iperereza riracyakomeje kugirango hakurikiranwa n'undi wese waba ubafasha.



Source : https://yegob.rw/abajura-8-gusa-bakodesheje-hotel-yose-bayibamo-bonyine-bashaka-kwiba-ikintu-gikomeye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)