MTN Rwanda yungutse Miliyari 27.0 Frw mu gihe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy'Itumanaho rya telefoni cyabaye ubukombe mu Rwanda, MTN Rwandacell PLC, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cyarangiye ku wa 31 Werurwe 2023, mbere yo kwishyura imisoro cyungutse Miliyari 27.0 Frw, bingana n'izamuka rya 9.4% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu mwaka ushize.

Ni igihembwe muri rusange iki kigo gikomeye mu by'itumanaho cyinjijemo Miliyari 58.4 Frw, zazamutseho 14.9% ugereranyije n'amezi atatu ya mbere ya 2022.

Muri icyo gihembwe, MTN Rwanda, ivuga ko abafatabuguzi ba serivisi z'itumanaho rya telefoni biyongereyeho 451.000, ku buryo bageze kuri miliyoni 6,9.

Ku rundi ruhande, Ikigo Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) kibarizwa muri MTN Rwanda, nacyo cyakomeje kongera uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari.

Abakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) biyongereyeho 646.000, ku buryo igihembwe cya mbere cyarangiye bageze kuri miliyoni 4.4.

Ni izamuka MTN Rwanda ivuga ko rishimishije, kuko ryagezweho mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira, cyane ko byageze kuri 19.3% ugereranyije na Werurwe 2022.

Iyi mibare yerekana ko inyungu ya MTN Rwanda mbere yo kwishyura imisoro no kubara itakazagaciro ry'ifaranga (EBITDA) yageze kuri miliyari 27.0 Frw

Amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yo yazamutseho 22.2% naho ayavuye muri serivisi za Mobile Money azamuka kuri 43.3%, mu gihe ayinjijwe muri serivisi z'amajwi yo yamanutse kuri 1.0%.

Umuyobozi Ushinzwe Imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza, yavuze ko iyi nyungu igaragaza izamuka rishimishije ry'ibikorwa by'iki kigo.

Yakomeje ati 'Twiteze kongera inyungu yacu mu bihembwe biri imbere binyuze muri gahunda yo gukoresha neza umutungo ndetse no gutangiza umuyoboro wacu wa 4G.'

Ubusanzwe ikigo kimwe mu Rwanda ni cyo cyari gifite uburenganzira bwo kuranguza umuyoboro wa 4G mu Rwanda, abandi bakayicuruzwa nk'abadandaza, ku buryo byazamuraga ikiguzi cyayo ku mukiliya.

Icyakora, byavuguruwe muri politiki nshya y'ikoranabuhanga, yemereye abafite ubushobozi bose gushyiraho ibikorwaremezo byabo.

Bigaragara ko izamuka rya 43.3% muri serivisi za Mobile Money ryashingiwe ahanini mu buryo abantu bitabiriye gukoresha izi serivisi, hakiyongeraho izikenerwa cyane ifasha abantu kwitiza ama-unite bakeneye, bakayishyura bashyizeho n'inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yavuze ko bishimiye gutangaza urwunguko rwiza bagize mu gihembwe cya mbere. Yavuze ko ari ikimenyetso cy'uko bashobora kugera ku ntego z'igihe kirekire ikigo cyihaye. 

Yakomeje ati:  'Nubwo hari ingorane z'ubukungu, twizera ko gahunda yacu igamije gutanga ibisubizo by'ikoranabuhanga mu iterambere ry'u Rwanda, kandi yubakiye ku myumvire yacu ko buri wese ashobora kungukira mu buzima bushingiye ku ikoranabuhanga, ijyanye na Politiki y'u Rwanda y'ikoranabuhanga yo mu 2022, twiteze ko izafungura amarembo y'icyiciro gitaha kugira ngo tubashe kugera ku ntego zacu z'icyekerezo 2050.'

MTN Rwanda kandi uretse ubucuruzi, ikomeje kwifatanya n'abaturage mu iterambere ryabo, yifatanya nabo mu muganda n'izindi gahunda bafite, zirimo ijyanye no gushishikariza urubyiruko kwita ku bidukikije. Iki kigo kandi cyatanze inkunga ya miliyoni 50 Frw binyuze mu mushinga wiswe Green Rwanda.

MTN igiye gutangiza 4G yayo

Iki kigo kivuga ko gifite intego yo gutanga umuyoboro uhamye w'itumanaho ku bakiliya bacyo. Gikomeza kiti 'Intego dushyize imbere mu gihembwe kiri imbere ni ugutangiza umuyoboro wacu wa 4G mu gihugu. Nanone, gahunda duteganya yo kongera ishoramari mu kwagura umuyoboro wacu ishimangira ubushake dufite mu kurushaho kunoza serivisi dutanga no guha abakiliya umuyoboro ntagereranywa w'itumanaho.'

Iki kigo kandi giteganya kurushaho kwagura uburyo abaturarwanda bagerwaho na serivisi z'imari, aho mu bihembwe biri imbere kizarushaho kubagezaho serivisi za banki ndetse n'ubwishingizi.

MTN Rwandacell Plc yijeje ibyiza byinshi mu gihe kiri imbere, cyane ko umwaka wa 2023 uzaba wuzuza igera kuri 25 ikorera mu Rwanda. Ni cyo kigo cya mbere kinini cy'itumanaho mu Rwanda, aho gitanga serivisi kuva mu 1998.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129124/mtn-rwanda-yungutse-miliyari-270-frw-mu-gihembwe-cya-mbere-cya-2023-iteguza-umuyoboro-wa-4-129124.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)