Madamu Jeannette Kagame yarebye umukino REG B... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubera muri BK ARENA. Ikipe ya REG BBC niyo byarangiye itsinze APR BBC amanota 93-73. 

REG BBC niyo yateguye uyu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) aho izaba ihagarariye u Rwanda. Iyi mikino  izabera mu Rwanda muri BK Arena kuva tariki ya 21 kugeza 27 Gicurasi 2023.

Uyu mukino kandi warebwe na Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n'umwuzukuru we, aho bari bagiye gushyigikira Ian Kagame usanzwe ukina mu ikipe ya APR BBC. 

Nk'uko mu mafoto bigagara, hari aho Ian Kagame yari ari mu karuhuko maze ajya kuganiriza Anaya Ndengeyingoma, ubona bishimishije.


Lt. Ian Kagame aganira na Anaya 


Madamu Jeannette Kagame yari yishimiye kureba umukino





Ni umukino wari uryoheye ijisho



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129319/madamu-jeannette-kagame-yarebye-umukino-reg-bbc-yatsinzemo-apr-bbc-ikinamo-lt-ian-kagame-a-129319.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)