Kwibuka29 : NIRDA yibutse abahoze ari abakoze ba IRST bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2023 mu Karere ka Huye cyahereye ku biro by'iki kigo ahakorera Ishamindetse ry'Ubushakashatsi n'Iterambere no Kurwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ruruhukiyemo imibiri y' abahoze ari abakozi ba IRST ubu yahindutse NIRDA.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame yihanganishije imiryango yabuze ababo batwawe ubuzima na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima b'inzirakarengane zirenga miliyoni.

Dr. Christian Sekomo Birame yahamagariye abasigaye gukomera kandi bagahora barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse batibagiwe guhangana n'abayipfobya bose yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

Yashimye ingabo za RPA batanze ubuzima bwabo kugira ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na Leta iha Abanyarwanda bose uburenganzira bungana n'amahirwe yo kubaho neza bitandukanye na guverinoma yayibanjirije yaranzwe n'imvugo z' urwango zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Claire Mukeshimana Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ushinzwe Imirimo Rusange yavuze ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso n'ibyiringiro by'ubuzima yongeraho ko Guverinoma ihora ishyira ingufu mu gufasha imiryango y'abarokotse mu gukomeza kubaka ejo hazaza heza.

Ati: "Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi buhagije kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yandikwe neza kugira ngo Isi yose imenye akaga igihugu cyacu cyanyuzemo mu 1994.'

Mukeshimana yasabye abakozi muri rusange gukora ibishoboka byose bakarwanya imvugo z'urwango ndetse no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Yasabye abakozi kunga ubumwe ndetse no gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakibuka biyubaka.

Urujeni Assumpta, umwe mu barokotse Jenoside wahoze ari Umukozi wa NIRDA yagarutse ku ngorane abarokotse Jenoside banyuzemo by'umwihariko abakoraga muri IRST.
Yavuze ko abazize Jenoside bishwe n'abo babanaga kandi bakoranaga umunsi ku wundi.

Avuga ko atariyumvisha ukuntu abantu b'abahanga n'abashakashatsi bananiwe kurinda abakozi ahubwo bamwe muri bo bakishora mu bwicanyi bw'abo bakoreshega.

Muri uyu muhango wo Kwibuka bwabanjirijwe n'iroro ryo kwibuka, wanaranzwe n'igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho abakozi ba NIRDA bishyuriye Ubwisungane mu kwibaza abantu 150 bo mu Karere ka Huye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-nirda-yibutse-abahoze-ari-abakoze-ba-irst-bazize-jenoside-yakorewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)