Leta imaze kugaruza miliyari 10 Frw zivuye mu ihazabu ku byaha bya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bushya ku miterere ya ruswa mu Rwanda bugaragaza ko amafaranga yatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yiyongereye, kuko ayatanzwe muri 2022 yageze kuri miliyoni 38 Frw, mu gihe muri 2021 yari miliyoni 14, na ho muri 2020 akaba miliyoni 19.

Gusa aya mafaranga atangwa mu mayeri menshi ku buryo abaka ruswa n'abayitanga badafatwa mu buryo bworoshye.

Amategeko ahana ibyaha bya ruswa mu Rwanda ateganya ibihano birimo n'ihazabu ikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu za ruswa yatswe cyangwa yatanzwe, byaba bihamye amasosiyete y'ubucuruzi, amakoperative, ibigo, n'imiryango bifite ubuzima gatozi bigahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana n'inshuro kuva kuri zirindwi kugeza ku 10 z'agaciro k'indonke yakiriwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye RBA ko mu manza za ruswa zaburanishijwe abantu bagacibwa ihazabu, habonetsemo miliyari zirenga 16 z'amafaranga y'u Rwanda bakaba bamaze kugaruza arenga miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ati 'Amafaranga yagiye ava muri ayo mahazabu ku byaha bya ruswa agera kuri miliyari 16 Frw arengaho, uyu munsi hamaze kugaruzwa miliyari 10 Frw n'andi arengaho kandi igikorwa kikaba kigikomeje.'

Umuvunyi Mukuru avuga ko mu rwego rwo guca intege ruswa, amategeko ateganya abantu batandukanye basabwa kumenyekanisha imitungo yabo kugira ngo hamenyekane inkomoko y'ibyo batunze.

Asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bandikisha imitungo ku bandi, kuko nabyo ari icyaha cya ruswa mu gihe uwawandikishijweho adashobora gusobanura inkomoko yawo.

Umukozi wa Leta utegetswe kumenyekanisha umutungo we, amenyesha Urwego rw'Umuvunyi umutungo afite mu gihugu no hanze yacyo bitarenze tariki ya 30 Kamena buri mwaka.

Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu 2022, hagendewe ku babajijwe, bagiye bavuga amafaranga bishyuye kugira ngo bahabwe serivisi runaka.

Bibarwa ko nibura mu mezi 12 ashize muri za banki, umuntu umwe yagiye yakwa ruswa ingana na 618,900Frw. Ni mu gihe mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.

Mu rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, uwatanze ruswa yishyuye nibura 101,352Frw, naho mu nzego z'ibanze yishyuye impuzandengo ya 88,880Frw.

Mu bushinjacyaha hishyuwe ruswa iri ku mpuzandengo ya 75,000Frw ku basabwe ruswa. Mu nzego z'abikorera, nk'uwahawe akazi atanze ruswa yabanje kwishyura 57,800Frw.

Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB narwo ntirwatanzwe kuko habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.

Ni mu gihe mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ubushakashatsi bwagaragaje ko hishyuwe ruswa ingana n'ibihumbi 44Frw ku muntu umwe mu bayatswe.

Mu mashuri yisumbuye nk'urugero umuyobozi wafashije umubyeyi kugira ngo umwana we abashe kwimurirwa ku rindi shuri, akaba yanatanze izindi serivisi zose agenda ahabwa ruswa, umuntu umwe yamuhaga 38,923Frw.

Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda [REG] uwatswe ruswa nibura yatanze 32,600Frw. Muri za Kaminuza hatangwa ibihumbi 30Frw nibura ku muntu umwe wagiye yakwa ruswa.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, TVET naho abayobozi cyangwa abakozi bayo basaba ruswa kuko nibura abayatswe umwe yishyuraga ibihumbi 20Frw. Mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, ho mu batswe ruswa umwe nibura yishyuraga ibihumbi 15Frw.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-imaze-kugaruza-miliyari-10-frw-zivuye-mu-ihazabu-ku-byaha-bya-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)