Kizito yabeshywaga kuba Minisitiri! Rutaremar... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuzemo uburyo abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bikoma Perezida Kagame, nyamara bamuhora ko 'yatsinze intambara', 'agahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi' kandi 'Yubatse u Rwanda arugarurira agaciro karwo'.

Rutaremara yifashishije ingero nyinshi, yagaragaje uburyo abavuga ko batavuga rumwe n'u Rwanda, bari iyo mu mahanga basakaza ibinyoma ubutitsa. 

Ati 'Uri iyo mu mahanga wiyitirira ko atavuga rumwe n'u Rwanda, iyo yishwe na SIDA bavuga ko ari Kagame wamwishe (dore ko bayihunganye ari benshi) …'

Akomeza ati '(Imwe mu ntwaro mwakoreshaga muri Jenoside kwari ugufata abagore ku ngufu.) Uwishwe n'umutima bavuga Kagame. Uwishwe n'indwara izo arizo zose bavuga ko ari Kagame wamwishe.'

Yavuze ko yaba uwishwe na Malaria, uwarumwe n'inzoka cyangwa izindi nyamaswa, abicana bapfa ibintu, abasinzira bugacya bapfuye, abagongwa n'imodoka na za moto, ab'imvura zitwara, abagwirwaho n'amazu; bose bavuga ko ari Kagame wabikoze. Tito ati 'Ariko se Kagame abera hose icyarimwe?'

Rutaremara yatanze ingero; avuga ko Habyarimana yaguye mu ndege avuye muri Tanzania nabwo bivugwa ko yishwe na Kagame, nyamara iperereza ryakozwe n'Abafaransa, ryekanye ko indege yahanuwe 'n'abanyakazu (Ba Bagosora).'

Yanavuze ko Seti Sendashonga wiciwe muri Kenya nawe 'mbona mumugereka kuri Kagame'. Rutaremara yabwiye abavuga ko batavuga rumwe n'u Rwanda, kwibaza niba Seti Sendashonga ataba yarishwe n'abacuruzanyaga nawe, cyangwa se amabandi yo muri Kenya, akaba ariyo yamuhitanye.

Yanagarutse ku munyemari Rwigara Sinaporo wagonganye n'ikamyo ku kagoroba k'ijoro; nyuma y'urupfu rwe 'basanga yanyoye n'akayoga'. Yitabye Imana kuwa 04 Gashyantare 2015.

Rutaremara ati 'Kagame se niwe ubaye iyo kamyo? Nta bantu basanzwe bagongana ku isi hose bikabaviramo urupfu? Nabo se Kagame niwe ubica?'

Muri ubu butumwa yatambukije kuri Twitter, yanagarutse ku munyamakuru Ntwali uherutse kwicwa n'impanuka ya moto. Ati 'N'uwamugonze yagejejwe imbere y'inkiko, natangajwe no kubona nawe mumugereka kuri Kagame. '

Rutaremara yavuze ko akarusho muri ibi binyoma byose bisakazwa n'abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside ari urupfu rwa Kizito Mihigo, umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, iz'urukundo n'izindi.

Yavuze ko Kizito Mihigo bamubeshyaga ko bazamugira Minisitiri w'Umuco, icyizere bamuhaye akibuze yiyambura ubuzima.

Ati 'Akarusho rero ni Kizito waririmbaga neza; wafashe umugozi akiyahura yiziza kubeshywa namwe ko mugiye gufata leta mukamugira Minisitiri w'Umuco, icyizere mwamuhaye akibuze yimanika mu mugozi none nawe muramwitirira Kagame.'

Akomeza ati 'Abantu bose baziyahura ku isi bose muzajya mubitirira Kagame? Aho muri aho mu mahanga mwirirwa mupfobya, mugahakana Genocide yakorewe Abatutsi; mwe mubikora uko mushatse ntibabahane nyamara amategeko ahari yo kubaha.'

Rutaremara yavuze ko mu Rwanda amategeko yubahirizwa, ari nayo mpamvu abarimo Ingabire [Muri Nzeri 2018, yafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame], Damage [Ku wa 30 Nzeri 2021, yakatiwe gufungwa imyaka 15 n'Urukiko Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyaha byambukiranya imbibi] n'abandi benshi babihanirwe.

Yavuze ko 'Abahunze bishakira imibereho mu bindi bihugu byose babigereka kuri Kagame ngo niwe bahunze'. Ati 'Ubu erega ejo Twagiramungu na Mbonyumutwa Shingiro bafite imyaka nk'iyanjye nidupfa twishwe n'ubusaza nabyo muzabishyira kuri Kagame?"

 Â 


 

Tito Rutaremara yavuze ko abamunzwe n'ingengabitekerezo ya Jenoside bahora bikoma Perezida Kagame kubera ko 'Yatsinze intambara, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yubaka u Rwanda arugarurira agaciro'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129971/kizito-yabeshywaga-kuba-minisitiri-rutaremara-yagaragaje-uko-abasaritswe-ningengabitekerez-129971.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)