Kigali: Umugabo yabafe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w'abaturage - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo yabafe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w'abaturage.

Ibi byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali ahazwi nko mu Gashyushya aho abasore babiri bafashwe bibye televiziyo ni uko nyiri kwibwa akabafungirana mu nzu ye aho bamukubitiyemo, bakicira mu mabati bakajya gufunga umuhanda.

Ubwo aba basore basohokaga muri iyo nzo batangiye kwigaragambya maze bafunga umuhanda ari nako bamenaguraga amacupa bakuye mu kabari kari hafi aho.

Nyuma yo gukomeza guteza umutekano muke, Polisi y'umurenge wa Jalo yaje kubafata ibajyana kubafunga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Jali, Olive yemereye B Plus dukesha iyi nkuru ko izi nsoresore zatawe muri yombi.



Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yabafe-abajura-bamwibye-maze-abafungirana-mu-nzu-aho-bamukubitiyemo-bahita-batorokera-mu-mabati-bajya-no-gufunga-umuhanda-wabaturage/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)