Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe

Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwiba no gusenya moto bagamije kugurisha ibyuma byayo.

Bafatanywe ibyuma bya moto ifite nimero RE 466 X mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'uwibwe moto.

Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abagabo batatu, mu gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y'uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe.

Bamaze gufatwa biyemereye ko ari bo bayibye babifashijwemo n'umwe muri bo, wari usanzwe ari umuzamu wo mu rugo rwibwemo iyo moto.

Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza, moto isubizwa nyirayo.



Source : https://yegob.rw/ibaze-kwibwa-moto-ugasubizwa-inyuma-abajura-batatu-bibye-moto-maze-bayigira-inyuma-kugira-ngo-bazayigurishe-nta-muntu-ubirabutswe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)