Ibisambo akabyo kashobotse: Gatsibo umugabo ukekwaho kwiba yapfuye urupfu rubi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Mukunzi Daniel w'imyaka 25, wakubiswe n'abaturage kugeza apfuye nyuma yo gukekwaho kwiba ibitoki.

Mu ijoro rya tariki 12 Gicurasi 2023, nibwo abagabo 2 basanzwe barinda urutoki ruherereye mu mudugudu wa Rukiri, akagari ka Bukomane, bafatanye ibitoki 6 uyu Daniel.

Ubwo bahise batabaza Mudugudu ndetse na Mutekano ariko ntibabatabara bituma bafata icyemezo cyo kwihanira, bakubita uyu mugabo bimuviramo urupfu.

Umurambo w'uyu nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma, gusa aba bagabo babiri bikekwa gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi, hatangira gukorwa iperereza.



Source : https://yegob.rw/ibisambo-akabyo-kashobotse-gatsibo-umugabo-ukekwaho-kwiba-yapfuye-urupfu-rubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)