Kayonza: Batega moto ya 2000Frw bagiye kwiyogoshesha kubera kutagira amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuriro w'amashanyarazi ni kimwe mu byibanze Leta y'u Rwanda irajwe ishinga no kugezaho abanyarwanda aho yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 kuwugeza ku baturage bizaba ari 100%. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye bakigorwa no kuwugezwaho nkuko abo mu Murenge wa Kabarondo babibwiye IGIHE.

Ni ikibazo gifitwe n'abaturage bo mu midugudu ine yegeranye yo mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa, iyo midugudu irimo uwa Busindu igice kimwe, Rugwagwa, Nkuba II na Nkuba I. Abahatuye bavuga ko bagorwa no kujya kwiyogoshesha n'izindi serivisi zisaba umuriro ngo kuko bituma batanga 2000 Frw kuri moto kugira ngo bagere ahari umuriro.

Umuyobozi w'Umudugudu wa Nkuba I, Bikomindera Joseph, yabwiye IGIHE ko buri muyobozi wese uhageze ngo bamubwira iki kibazo akababwira ko bikiri mu nyigo ku buryo ngo iyo nyigo batazi igihe izarangirira.

Ati ' N'ubu kugira ngo umuturage ave inaha ajye kwiyogoshehsa cyangwa gushesha ibigori ni ibintu bigoranye, kuva hano ujya kwiyogoshesha utega moto 1000 Frw kandi ugiye gutanga 500 Frw ngo bakogoshe, bivuze ko iyo ushaka kwiyogoshesha bigutwara 2000 Frw ya moto.'

Mushimiyimana Jeannette we yavuze ko kutagira umuriro ngo bibabera inzitizi yo kwiteza imbere mu buryo bugaragara, yavuze ko ubu bamwe bihebye kubera guhora babwirwa ko benda kuwubazanira imyaka ikabaye myinshi nta gikorwa ngo bawubone.

Ati 'Urabona ntabwo dutuye kure cyane y'ibiro by'Umurenge wacu, ariko ubu inaha ntushobora kubona agafanta gakonje nk'ahandi, kujya kogoshesha abantu wenda nka batatu ni ukubipangira ingengo y'imari, ntawagura televiziyo inaha ubu tuyireba twagiye kwiyogoshesha, kandi dutuye mu Mudugudu mwiza usa neza ariko twibaza icyo tuzira bikatuyobera.'

Mushimiyimana Honorine we yagize ati ' Icyo nasaba Leta ni ukuduha umuriro natwe tukiteza imbere nk'abandi banyarwanda kuko nkanjye kuva mvutse nakuze batubwira ko bakoze inyigo, buri muyobozi wese tumubwira iki kibazo ariko nta numwe uragikemura.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi wenda gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga ukazageza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 harimo n'abaturage bo muri uyu Murenge, aho yabijeje ko umuriro uzabageraho vuba bidatinze.

Ati 'Abaturage twababwira ko bashonje bahishiwe kuko ntabwo ari ibintu biri mu nzagihe cyane ahubwo ni ibikorwa biteganyijwe kandi bizakorwa vuba.'

Kuri ubu Akarere ka Kayonza kageze kuri 75% mu kwegereza amashanyarazi abaturage, hakaba hari umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi ukazageza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 21, kuri ubu hari abaturage 2500 bari kwegerezwa amashanyarazi muri uyu mwaka w'ingengo y'imari mu gihe kuva muri Nzeri abandi 3500 nabo bazatangira kuyagezwaho.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-batega-moto-ya-2000frw-bagiye-kwiyogoshesha-kubera-kutagira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)