Ifoto ya Weekend: Haringingo, Jean Fidel n'umuhungu we bashimiye abafana ba Rayon Sports - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, Perezida w'iyi kipe Uwayezu Jean Fidel, umutoza Haringingo Francis ndetse n'umuhungu wa Jean Fidel, bakomeye amashyi abakunzi b'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru.

Haringingo Francis(ubanza wambaye ishati gusa), Uwayezu Jean Fidel ndetse n'umwana we begeranye

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, gusa Rayon Sports ikomeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

Rayon Sports yakomeje ku giteranyo k'itego 4-3, kubera ko mu mukino ubanza, yari yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

Ubu Rayon Sports itegereje kuzahura n'izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na APR FC zo zizakina ejo ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.



Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-weekend-haringingo-jean-fidel-numuhungu-we-bashimiye-abafana-ba-rayon-sports/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)