Kamembe: Inzu 3 zisanzwe zibamo abantu zafashe n'inkongi y'umuriro - VIDEWO - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe inkongi y'umuriro yibasiye inzu eshatu zo mu gipangu kimwe zari zisanzwe zituyemo abantu.

Iyi nkongi y'umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, ahagana saa kumi n'ebyiri mu mudugudu wa Burunga, mu kagari ka Gihundwe, bivugwa ko yatewe na gas.

Ni mu rugo rw'uwitwa Muzeye Anicet nyiri izo nzu nawe wabaga mu muryango umwe mu zahiye, n'abandi bazikodesha.

Amakuru meza ni uko nta muntu wahiriyemo, gusa ariko nta bwishingizi bw'izi nzu Anicet yari afite. Ibyangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni 20Frw agereranya.

 



Source : https://yegob.rw/kamembe-inzu-3-zishinzwe-zibamo-abantu-zafashe-ninkongi-yumuriro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)