Inzu zasenywe n'ibiza zimaze kuba hafi 6400 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Habinshuti Philippe, kuri iki Cyumweru yavuze ko abakomeretse bakomeje gusezererwa mu bitaro.

Yakomeje ati "Mu bakomeretse, 87 bamaze gusezererwa kwa muganga, abandi 14 baracyariyo, tugira inzu zasenyutse zikibarurwa kubera ko n'ubu zimwe ziracyagwa kuko zari zanyuzemo amazi, inzu zigera ku 6392."

"Tugira imihanda minini 14 yangiritse, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi, kuri ibyo tukongeraho amashuri yanyuzwemo n'amazi mu byumba bisaga 50, birasenyuka , hakaba n'andi anyura mu mashuri tugicungira hafi."

Uretse ibyo bikorwa remezo, hari amatungo yapfuye, imirima yangiritse n'ibyari bihinzeho byari hafi gusarurwa.

Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubumenyi bw'Ikirere, Gahigi Aimable, yavuze ko iteganyagihe ryari ryaragaragaje ko igice cya mbere cy'ukwezi kwa gatanu kirimo imvura irimo iruta isanzwe igwa muri icyo gihe.

Ikibazo ngo ni uko abantu batarebye iminsi yari itambutse, nyamara ukwezi kwa kane kwaraguyemo imvura nyinshi, ubutaka bugasoma.

Yakomeje ati "Imvura rero byagaragara ko ari nyinshi, ariko nk'ubu tugendeye ku kigereranyo cy'iriya mvura tukayigereranya n'izindi mvura zitandukanye zagiye zigwa mu bihe bitandukanye mu Rwanda, ahenshi iri mu byo twakwita mu nyinshi zabonetse mu gihugu."

Ku rundi ruhande, Habinshuti yavuze ko hakomeje kubakwa uuryo bwo kuburira abaturage, mu gihe hari ibiza bigiye kubaho.

Mu buryo bwo gusanira abahuye n'ibiza, uretse ubushobozi butangwa na Leta, hashyizweho imirongo yagenewe iki gikorwa, ngo hirindwe abagikoresha mu zindi nyungu. Ubu harimo gukoreshwa konti za banki na telefoni.

Habinshuti ati "Tunashima ko tumaze kubona abanyarwanda benshi bitanga, ngira ngo mu masaha abiri ashize twari tumaze kubona kuri MoMo amafaranga arenga miliyoni 18 Frw, kandi bigikomeza."

"Dufite na gahunda zo kuzagenda tunabyerekana kugira ngo n'uwatanze amafaranga agaragarizwe ko yagiye, azanagaragarizwe ibyo yakoze nk'uko n'ayandi mafaranga yo mu misoro y'abaturage twerekana uko akoreshwa."

Yasabye abantu batuye mu nzu zishobora gutera ibyago kuzimukamo bwangu, mu gihe hagishakwa uko aba bantu batuzwa.

Aho aba bantu bahungiye nabo bakomeje guhabwa ibikoresho nkenerwa by'ibanze kuri site 97 hirya no hino mu turere, bagahabwa ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibindi.

Yakomeje ati "Gahunda dufite ni uko gahunda zo kubakira aba baturage basenyewe n'ibiza zigomba kuba zarangiye mbere y'uko imvura y'umuhindo itangira."

Ni ibintu ngo bisanzwe bikorwa, kuko mu myaka ibiri ishize hubakiwe abaturage 12,000 bakuwe ahantu hashobora gushyira ubuzima mu kaga.

Inzu nyinshi zasenywe n'imvura yaguye ku wa 2-3 Gicurasi 2023
Abaturage benshi bakeneye kubakirwa kubera ibi biza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-zasenywe-n-ibiza-zimaze-kuba-hafi-6400

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)