Kambogo wayoboraga Rubavu yasabye imbabazi nyuma yo kwirukanwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Ijoro ryo ku wa 2-3 Gashyantare 2023 nibwo ibice by'Intara z'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda, byibasiwe n'ibiza biturutse ku mvura nyinshi yateje inkangu n'imyuzure byahitanye abantu 131, barimo 26 bo muri Rubavu.

Ku wa Gatanu nibwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu yakuye ku mirimo uwari Meya wa Rubavu, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.

Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Habimana Ignace, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yakuweho atari ikibazo cy'ibiza gusa ahubwo hari n'izindi nshingano ze atakoraga neza.

Ibi byashimangiwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wavuze ko nta muntu wazizwa ko akarere ayobora kibasiwe n'ibiza, gusa ahubwo ko hari amakosa yakozwe mu micungire yabyo.

Kuri iki Cyumweru abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kambogo Ildephonse yasabye imbabazi ku makosa yakoze muri iki gihe cy'ibiza, anashimira amahirwe yari yahawe yo kuyobora aka Karere.

Ati "Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n'ibiza. Ndashimira Nyakubahwa Paul Kagame uha urubyiruko amahirwe n'uruhare mu kubaka igihugu."

"Nshimira n'Inganji z'Akarere ka Rubavu ku cyizere bari barangiriye. Ndacyafite imbaraga n'ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye."

Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n'abajyanama bagenzi be ku majwi 256. Muri iki gihe Akarere karaba kayobowe by'agateganyo n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu.

Nsabye imbabazi ku bitaragenze neza mu kugoboka abahuye n'ibiza. Ndashimira Nyakubahwa @PaulKagame uha urubyiruko amahirwe n'uruhare mu kubaka igihugu, nshimira n'#Inganji za @RubavuDistrict ku cyizere bari barangiriye.
Ndacyafite imbaraga n'ubushake nzakomeza kubaka urwatubyaye

â€" Kambogo Ildephonse (@kambogo1) May 7, 2023




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kambogo-wayoboraga-rubavu-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-kwirukanwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)