Impungenge z'abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagorwa no kurenga Kigali - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego zishinzwe kurengera ibidukikije zigaragaza ko imyuka ihumanya ikirere yoherezwa n'ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu ifite uruhare mu mihindagurikire y'ibihe Isi iri kunyuramo.

Leta y'u Rwanda yatangiye politiki yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere hazanwa ibinyabiziga bikoresha umuriro w'amashanyarazi.

Mu mwaka wa 2019, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe cya vuba moto zikoresha lisansi zizasimbuzwa izikoresha amashanyarazi.

Abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bazwi nk'abamotari batwara izi moto bavuga ko basa n'abazirikiwe mu Mujyi wa Kigali, kubera kutabasha gutwara abagenzi kuko nta sitasiyo z'ibi binyabiziga ziri hanze.

Dusengimana Jean Bosco utwara izi moto yabwiye IGIHE ko atabasha gutwara umugenzi ujya mu ntara iyo ari yo yose kuko nta hantu yabona yongereramo umuriro uramutse umushiranye.

Ati 'Hari sitasiyo nyinshi mu Mujyi wa Kigali ariko mu ntara nta n'imwe wahabona kandi atari uko moto zacu zitashobora kuhakorera. Ibyo bitudindiriza akazi, kuko njyewe iyi moto ntwara iyo irimo umuriro wuzuye igenda hagati y'ibilometero 35 na 40.'

Simpunga Jérémie na we utwara abagenzi kuri izi moto yabwiye IGIHE ko moto atwara iyo yuzuye umuriro igenda ibilometero hagati ya 50 na 80 bitewe n'umuhanda yanyuzemo. Yavuze kandi ko ari imbogamizi kuko atabasha gutembera mu ntara na moto ye yisanzuye.

Ati 'Imbogamizi duhura na zo ni uko nta sitasiyo ziri mu ntara, rero hari aho ngomba kutarenga kuko umuriro unshiriyeho byaba bibi. Turasaba inzego zibishinzwe ko zadufasha tukabona sitasiyo mu ntara.'

Ubuyobozi bwa sosiyete zigurisha moto zikoresha amashanyarazi ari na zo zifite amasitasiyo yongera umuriro muri izo moto bavuga ko hari umugambi wo kwagurira ibikorwa mu mijyi yunganira Kigali mu 2024.

Umuyobozi wa Sosiyete ya REM, icuruza izi moto ikanagira sitasiyo zizongerera umuriro mu Rwanda Kabanda Donald, yabwiye IGIHE ko batinze kujya gushyira ibyo bikorwa remezo mu ntara zitandukanye kubera ikibazo cy'amikoro.

Ati 'Turateganya gutangiza sitasiyo mu mijyi yunganira Kigali muri Werurwe umwaka utaha wa 2024. Twatinze kuzitangiza kuko kuyitangiza bisaba amafaranga menshi, ubwo abamotari bazaba bihanganye kugeza icyo gihe.'

Kuri ubu REM ifite sitasiyo enye mu Mujyi wa Kigali zongera umuriro muri moto 300 ku munsi.

Moto zikoresha amashanyarazi zatangiye kugeragerezwa mu Rwanda mu 2018. Zitezweho gutuma umumotari uzikoresha abasha kwizigama amadolari ya Amerika 900 (asaga 1.008.450 Frw) ku mwaka ugereranyije n'igihe yaba akoresha lisansi.

Abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bagorwa no kurenga Umujyi wa Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-z-abamotari-bakoresha-moto-z-amashanyarazi-bagorwa-no-kurenga-kigali

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)