"Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye" Bakobwa nimwigire kuri Miss Akaliza Amanda watatse umukunzi we mu buryo butamenyerewe ku bakobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye' Bakobwa nimwigire kuri Miss Akaliza Amanda watatse umukunzi we mu buryo bumeze nk'umuvugo.

Miss Akaliza Amanda yatete imitoma umukunzi we uri kwizihiza isabukuru y'amavuko amubwira ko ari we Imana yamuremeye ndetse ko yifuza kumarana na we indi myaka myinshi y'ubuzima bwe.

Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amafoto ari kumwe n'umukunzi we ayakurikiza ubutumwa bwuzuyemo imitoma anamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Yagize ati 'Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti 'uyu mukobwa w'umusazi reka muremere umugabo utuje'.'

Miss Akaliza yakomeje agira ati 'Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.'



Source : https://yegob.rw/imiruho-yubuzima-numva-inyoroheye-bakobwa-nimwigire-kuri-miss-akaliza-amanda-watatse-umukunzi-we-mu-buryo-bumeze-nkumuvugo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)