Gakenke: Umunsi ubaye uwa kabiri umuturage aheze mu kirombe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeje gushakishwa.

Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

Hakizimana yakomeje ati "Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho."

Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bufite icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo bishoboka ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, harimo gukoreshwa amaboko.

Hakizimana yakomeje ati "Intengu yafunze inyuma, ariko hari icyizere ko uretse amazi yagiyemo, nitugira amahirwe wenda turasanga agihumeka."

Nyuma y'iyi mpanuka, ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruli n'Akarere ka Gakenke bwahise bukora igenzura no ku bindi birombe, harebwa niba nta byangijwe n'imvura bishobora guteza impanuka.

Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyo.

Abaturage bakomeje gushakisha mugenzi wabo waheze mu kirombe
Guverineri Nyirarugero (inyuma - iburyo)yifatanyije n'abandi bayobozi mu gikorwa cyo gushakisha uyu muturage
Iki gikorwa cyatumye indi mirimo y'ubucukuzi ihagarikwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umunsi-ubaye-uwa-kabiri-umuturage-aheze-mu-kirombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)