Guhakana icyaha mu rukiko waracyemeye mu iperereza, bimarira iki umuburanyi? - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingero z'ibi ni nyinshi. Ku ya 27 Mata 2023, abantu batandukanye bitabiriye urubanza rwabereye mu ruhame mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza, babaye nk'abaguye mu kantu kumva Mutatsineza Assoumpta ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umugabo we ahakana ibyo aregwa.

Inteko iburanisha yahise imusomera inyandikomvugo y'ibyo yavugiye mu ibazwa rye mu bugenzacyaha, asobanura uko icyaha cyakozwe ndetse akanabyemera akabisabira imbabazi binyuze mu rwandiko yandikiye umuryango we n'uwo yahekuye.

Imbere y'urukiko, uyu mugore yahise avuga ko icyaha aregwa atacyemera kandi ko ibyo yakoze mu bugenzacyaha atabyemera. Yahise yihakana inyandiko isaba imbabazi avuga ko atari we wayanditse.

Muri uru rubanza areganwamo n'abandi bane bose bari baremeye icyaha bakoze n'uburyo bagikozemo bageze mu rukiko bahindura imvugo bamwe bavuga ko babyemeye kubera itotezwa bakorewe.

Ibi ariko ntabwo ari ibigararaga muri uru rubanza gusa kuko hari n'izindi manza zinyuranye byagiye bigaragaramo aho abantu baba baremeye ibyaha bakurikiranyweho mu Bugenzacyaha ariko bagera mu rukiko bakabihakana bivuye inyuma.

Hari abamaze guhitamo umurongo wo kwemera icyaha bari mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ariko bafite umugambi wo kuzabihakana mu gihe cyo kuburana urubanza mu mizi.

Ese hari icyo bifasha uregwa?

Nsengimana Alphonse bakunze kwita Gatera yakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka itandatu. Mu Rukiko Rwisumbuye yaburanye ahakana icyaha ariko yari yaracyemeye mu Bugenzacyaha. Nyuma yo gusanga kimuhama Urukiko rwamuhanishije igifungo cya burundu.

Yajuririye Urukiko Rukiko avuga ko yahamijwe icyaha atakoze narwo rwemeza ko nta gihindutse mu bujurire bwe.

Uyu mugabo yahisemo kujurira bwa Kabiri mu Rukiko rw'Ubujurire avuga ko inkiko zibanza zamuhamije icyaha atakoze.

Urukiko rushingiye ku mirongo yatanze mu manza zitandukanye no ku nyandiko z'abahanga rwemeza ko nta kosa Urukiko rubanza rwakoze mu kumuhamya icyaha rwemeza ko igifungo cya burundu yahawe ku rwego rubanza kigumaho.

Aho hahise hatangwa umurongo no ku zindi manza ugaragaza ko umucamanza adategetswe gushingira ku mvugo ihakana icyaha mu Rukiko nyamara ushinjwa yaracyemeye mu nzego z'ikurikiranacyaha.

Bivugwa ko umucamanaza ashobora gushingira ku mvugo yavugiwe mu nzego z'ikurikiranacyaha iyo asanze arizo zihuje n'ukuri kw'ibyabaye kandi zifite ibindi bimenyetso bizunganira.

Birumvikana ko mu gihe uwakoze icyaha yacyemereye mu Bugenzacyaha kugihakana mu rubanza nta shingiro bigira ahubwo bimwima n'amahirwe yo kugabanyirizwa igihano. Kugihakana mu rukiko yaracyemeye ahandi, bigomba kuba ari ibintu bifite ibimenyetso ashingiraho.

Niba avuga ko yashyizweho agahato, agomba kubitangira ibimenyetso, niba yarakorewe iyicarubozo, nabyo agomba kubitangira ibimenyetso.

Hari bamwe mu bemera icyaha mu bugenzacyaha bagera mu rubanza bakagihakana



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhakana-icyaha-mu-rukiko-waracyemeye-mu-iperereza-bimarira-iki-umuburanyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)