Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege mu Bugesera irarimbanyije (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biteganyijwe ko iki kibuga mpuzamahanga kizitwa Kigali International Airport kizuzura nibura mu 2026, bivuze ko habura imyaka ibiri gusa n'amezi make.

Mu ngengo y'imari iteganyijwe ni uko iki kibuga kizatangwaho miliyari ebyiri z'amadorali y'Amerika kugeza cyuzuye.

Amwe mu mafoto yagiye ahagaragara, agaragaza aho imirimo yo kubaka igeze, yerekana ko hari byinshi bimaze gukorwa ndetse agatanga n'icyizere ku kwihuta kw'imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege kitezweho byinshi.

Ikibuga cy'indege cya Bugesera cyitezweho kuba ihuriro ry'ingendo z'indege muri Afurika kuko kizaba cyagutse, gishobora kwakira indege nyinshi zijya mu byerekezo byinshi ku buryo abagenzi bafite aho bashaka kwerekeza hose muri Afurika no hanze yaho bazajya bahabona indege.

Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017, gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y'aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege kiri kubakwa ni umushinga uri gukorerwa mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, mu bilometero bike uvuye ku mbago z'Umujyi wa Kigali.

Guverinoma y'u Rwanda na Qatar Airways byasinye amasezerano y'ubufatanye yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga wa miliyari 1,3 z'amadolari. Byitezwe ko ikibuga nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 8,2 ku mwaka ariko bashobora kugera kuri miliyoni 14 mu bihe bikurikiraho.

Uretse abagenzi, ikibuga cy'indege cya Bugesera kizajya kinyuzwaho imizigo isaga toni 150,000 buri mwaka, bikazafasha abacuruzi n'abashoramari bo muri Afurika bohereza cyangwa bavana ibicuruzwa mu mahanga.

Ubu gahunda ihari ni uko ikibuga cy'indege cya Bugesera kizubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kizarangira mu 2024/25.

Uretse amafoto y'igishushanyombonera yagiye hanze mu 2022 gusa, kuri ubu hashyizwe hanze n'amafoto agaragaza aho imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege igeze ku buryo bishimangira ko imirimo ibanza igiye kugera ku musozo.

Abakozi bubaka ku kibuga cy'indege cya Bugesera barakorana umuhate
Abakozi bakora batizigamye
Biteganyijwe ko kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera bizatwara agera kuri miliyari ebyiri z'amadorali
Biratanga icyizere ko imirimo izasozwa ku gihe
Imihanda itandukanye ikomeje kubakwa mu kibuga cy'indege mu Bugesera
Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege ikorwa amanywa n'ijoro
Imashini zikoreshwa mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy'indege mu Bugesera
Imirimo y'ibanze iteganyijwe gusozwa muri uyu mwaka
Aho imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege mu Bugesera igeze biratanga icyizere
Ikibuga cy'indege cyo mu Bugesera kizaba ari kigari ndetse gifite ubushobozi bwo kwakira indege nyinshi
Ni ubwa mbere amafoto nk'aya agaragaza aho imirimo igeze, agiye hanze
Ifoto igaragaza uko ikibuga kizaba kimeze nikimara kuzura

Amafoto: Aviation Travel and Logistics
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kizatwara-miliyari-2-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cy-indege-mu-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)