Shaffy yavuye i Kigali ahakoreye indirimbo 5,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Akabanga' yasubiye muri Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ahagana saa tanu z'ijoro.

Yabwiye InyaRwanda ko yari yaje mu Rwanda muri gahunda z'akazi asanzwe akora, arubyaza umusaruro anahakorera indirimbo na ba Producer banyuranye.

Shaffy yavuze ko muri izi ndirimbo eshanu yakoreye mu Rwanda, harimo indirimbo zakabaye zararangiye ari muri Amerika, ariko ko bitewe n'intera iri hagati y'ibihugu byombi byagiye bigorana guhuza na ba Producer.

Avuga ko izo ndirimbo arizo yahereyeho ashyiraho akadomo. Ati 'Nazanywe n'akazi. Gukorana na ba Producer bo mu Rwanda n'akazi kagoye nari mfite indirimbo zimaze nk'umwaka turazirangiza kubera intera.'

Akomeza ati 'Ugasanga nka kantu kakagombye gukosorwa mu masegonda gafashe ibyumweru. Uwo mujinya na 'stress' nibyo byatumye rero nza ngo mbikurikiranire ku kibuga kuko abafana kudasohora indirimbo ni ideni rindemerera.'

Shaffy avuga ko izi ndirimbo eshanu zakozwe na Producer Niz Beats, Element muri 1:55 am, Santana Sauce muri Hi5 ndetse na Producer Bob.

Uyu muhanzi avuga ko kubera ko atabashije kuza mu Rwanda guhekereza inshuti ze zitabye Imana, yasabye Christopher kumuhereza bajya gusura imva ya Buravan, iya Dj Miller, wamamaye mu kuvanga imiziki, iya Yanga wamamaye mu gusobanura filime, iy'umubyeyi wa Meddy ndetse n'iya Nyina wa Christopher. Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Shaffy muri studio ya 1:55 am Producer Element amufasha kurangiza imwe mu ndirimbo ye yari amaze igihe ari gukora 

Junior Giti uzwi cyane mu basobanura filime mu Rwanda yahuye na Shaffy 

Christopher yaherekeje Shaffy gusura imvano ya Buravan, umunyamuziki wasize ibihangano bidasaza 

Shaffy yari inshuti y'igihe kirekire ya Buravan 

Shaffy yanasuye imva y'umubyeyi wa Meddy, umuhanzi afatiraho urugero mu muziki 

Shaffy yanasuye imva y'umubyeyi wa Christopher 


Shaffy yavuze ko yaje mu Rwanda mu gihe cy'iminsi itatu kubera akazi yarimo 

Shaffy avuga ko atabonye umwanya wo gukora amashusho y'indirimbo kubera umwanya muto 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'FAITHFUL' YA SHAFFY

">
 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129309/shaffy-yavuye-i-kigali-ahakoreye-indirimbo-5-anasuye-imva-zabarimo-buravan-amafoto-129309.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)