Imiryango ituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukodesherezwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 3 Gicurasi 2023 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y'abanyarwanda 131 bahitanwe n'ibiza byibasiye Intara zitandukanye z'igihugu, hangirika n'ibikorwaremezo byinshi.

Byatumye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo gusuzuma ahandi hose hashobora kuba hatuye abantu, nyamara hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu igenzura Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buri gukora, bwatangaje ko bumaze kubona imiryango 5812 ituye mu manegeka, harimo 2332 yahakodeshaga.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko bagikomeje kureba abagituye mu manegeka no kubakangurira kwimuka, kuko batifuza ko hari umuntu wahitanwa n'ibiza.

Ati "Icyo turimo gukora ubu ni uguha ubukode bw'ukwezi kumwe abakodeshaga mu manegeka bagashaka ahandi heza, abari banyiri amazu tukabaha ubukode bw'amezi atatu kugira ngo habeho gukiza amagara yabo."

"Dukomeje kandi ubugenzuzi buhoraho tureba abantu batuye ahari ubuhaname bwa 50% bakaba bakwimurwa mu gihe bigaragara ko bahubatse badakurikije imiterere y'aho hantu, tunareba abaturiye za ruhurura ziteje akaga n'abatuye mu mbago z'ibishanga."

Imiryango 361 ni yo imaze kwimurwa muri ubu bukangurambaga bugikomeje.

Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yatangaje ko nibura imiryango ibihumbi 27 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga, ibizwi nk'amanegeka. Iyo miryango ituye mu mirenge 35 igize umujyi.

Umujyi wa Kigali kandi usaba abaturage kwirinda kumena imyanda muri za ruhurura kuko byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka ku bikorwa remezo.

Uduce tugaragaramo amanegeka twatangiye guhabwa umwihariko
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko bari guha ubukode imiryango ituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ituye-mu-manegeka-mu-mujyi-wa-kigali-yatangiye-gukodesherezwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)