Emeran Noam wa Manchester United yaremye abanyarwanda agatima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko bivuzwe ko ibiganiro bigeze kure na Noam Emeran ukinira Manchester United y'abatarengeje imyaka 21 ngo aze gukinira u Rwanda, yagarageje ko atewe ishema no kwitwa umunyarwanda.

Uyu mukinnyi ushobora kugira amahirwe akaba yazamurwa mu ikipe nkuru, amakuru avuga ibiganiro bigeze kure ndetse bigenze neza mu kwezi gutaha n'umukino wa Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika yazawukina.

Noam ntabwo yigeze yifuza kuba yagira icyo avuga, gusa kuri iyi nshuro yaciye amarenga ko u Rwanda arutekerezaho.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto atandukanye ari mu ikipe ya Manchester United, umwe mu bavuze kuri ubu butumwa ni umunya-Sweden bakinana muri iyi kipe, Anthony Elanga.

Yashyizeho ibendera ry'u Rwanda n'amaso ndetse n'ikiganza gifunze, nko kumubwira ati "ndakubona munyarwanda we!"

Noam na we yahise amusubiza akoresheje ibiganza bifunze.

Noam Emeran avuka kuri nyina w'Umunyarwandakazi ndetse na se Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y'igihugu Amavubi.

Noam Emeran amahirwe menshi ni uko azakinira u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emeran-noam-wa-manchester-united-yaremye-abanyarwanda-agatima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)