Byahinduye isura: dore zimwe mu mpinduka zigiye gukundwa na benshi ku rubuga rwa twitter nabatayikoreshaga bakayiyoboka  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byahinduye isura: dore zimwe mu mpinduka zigiye gukundwa na benshi ku rubuga rwa twitter nabatayikoreshaga bakayiyoboka

Elon Musk ukuriye uru rubuga rwa twitter , yatangaje ko mu minsi ya vuba, uru rubuga ruzashyiraho uburyo bwo guhamagarana hifashishijwe amajwi cyangwa amashusho ku barukoresha.

Elon Musk yabitangaje kuri uyu wa Kabiri nk'amwe mu mavugurura ari gukorwa ngo uru rubuga rurusheho kunogera abarukoresha.

Kugeza ubu guhamagarana hagati y'abakoresha Twitter ntabwo byakundaga. Icyashobokaga ni ukwandikirana.

Musk yagize ati 'Vuba aha hagiye kuza uburyo bwo guhamagarana mu majwi cyangwa amashusho ku muntu wese ushaka uba kuri uru rubuga. Abantu bazabasha kuganira n'abandi aho bari hose ku Isi bidasabye ko babanza guhana nimero za telefone.'

Ubu buryo bwari bumenyerewe ku mbuga nka Whatsapp, Facebook ndetse na Instagram



Source : https://yegob.rw/byahinduye-isura-dore-zimwe-mu-mpinduka-zigiye-gukundwa-na-benshi-ku-rubuga-rwa-twitter-nabatayikoreshaga-bakayiyoboka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)