Ababyeyi babonye umwana wa bandi baramwiyitirira babeshya icyasemuhanuka ko ari umwana wabo wari warapfuye wazutse - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ababyeyi babonye umwana wa bandi baramwiyitirira babeshya icyasemuhanuka ko ari umwana wabo wari warapfuye wazutse

Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n'umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w'imyaka umunani y'amavuko yapfuye nyuma akazuka.

Uwo mwana bavuga ko ari uwabo wazutse abajijwe na Polisi, ngo yatangaje ko izina rye atari Mabirika nk'uko byari byatangajwe na Bulabo n'umugore we, ahubwo ko izina rye ari Musa.

Uwo mugabo n'umugore we, bavuze ko bashyinguye umwana wabo, iminsi 10 mbere y'uko uwo mwana witwa Musa aboneka mu mudugudu w'abaturanyi witwa Mwangika, ni ko gutangira kuvuga umwana wabo wapfuye yazutse.

Ubu uwo Wilson Bulabo n'umugore we Helena Robert, barafunze muri Gereza, kubera kubeshya Polisi ko umwana wabonetse mu mudugudu w'abaturanyi babo nyuma y'uko yari yarabuze, ari umwana wabo wari warapfuye.

Ni muri urwo rwego police yo muri icyo gihugu yaboneyeho igashyira itangazo hanze niba hari umubyeyi waba yarabuze umwana.



Source : https://yegob.rw/ababyeyi-babonye-umwana-wa-bandi-baramwiyitirira-babeshya-icyasemuhanuka-ko-ari-umwana-wabo-wari-warapfuye-wazutse/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)