Bwa mbere Wema Sepetu yavuze ku injyeso ya Diomond yatumye (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Wema Sepetu umwe rukumbi mubagore bakundanye n'umuhanzi Diamond Platnunmz ntibabyarane , yahishuye ko kuba batarabyanye nk'abandi bose ataricyo cyatumye batandukana ahubwo ko injyeso y'ubushurashuzi bw'uyu muhanzi ariyo yatumye batandukana.

Uyu mukobwa yirekuye avuga ku itandukana rye n'uyu muhanzi ryazamuye amakuru menshi kugera n'ubu. Gusa igitandukanye ni uko amakuru yatanze anyuranye kure n'ayagiye agaruka mu bitangazamakuru.

Mu kiganiro Wema yagiranye na Haji Sunday Manara, yavuze ko atari yorohewe n'uburyo bahoraga mu bitangazamakuru ariko igisumbyeho Diamond yahoraga amuca inyuma.

Wema ati: 'Nari mfite ibihagije. Nahuye n'ibibazo imbonankubone, nkemura ibikenewe byanashobokaga gukemurwa. Ariko amaherezo, nahisemo gutandukana na Diamond.'

Agaruka ku buryo yateye utwatsi impano y'uyu muhanzi kuko yari arambiwe ati: 'Ndetse nanze impano ye y'imodoka imbere y'abandi kuko ntagishoboye kwihanganira ibikorwa bye byagarutsweho byo guhemukira.'

Diamond na Wema bari mu rukundo rukomeye, bakaba baranagiranye igihango cy'amaraso nk'igihamya cyo kwizera no kuzarambana. Diamond yanakoreye indirimbo Wema Sepetu yitwa 'Nawaza'.

Nyamara ibi byose ntibyabuzaga uyu muhanzi kureba ku ruhande kugera atangiye kugira ibihe byiza na Zari Hassan, anamutera inda, ari nabyo byatumye Wema Sepetu ahita akuramo ake karenge.

Nyamara Diamond ntiyanacitse ku ngeso, yakomeje kureba hanze kugera ubwo ateye inda Hamisa Mobeto ubwo kandi yakundanaga na Zari.

Kugaze ubu Wema Sepetu yongeye kujya mu rukundo aho ari kumwe na Whozu banaherutse kwizihizanya umwaka bamaze bakundana, byerekana intambwe bakomeje gutera mu rukundo rwabo.

Whozu yatangiye kwerekana ibimenyetso byo gukunda Wema mu mwaka wa 2019, ariko aba bombi baza kwiyemeza gukunda mu buryo bweruye muri Mata 2022.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-wema-sepetu-yavuze-ku-injyeso-ya-diomond-yatumye-batandukana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)