BPN yizihije Umunsi w'Umurimo, ishima umusanzu wa ba rwiyemezamirimo yahuguye mu guhanga imirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ukomoka mu Busuwisi watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ukaba utanga serivisi zifasha mu iterambere ry'ibigo by'ubucuruzi bityo ba rwiyemezamirimo bakabasha kwiteza imbere no guhindura sosiyete baturukamo.

Buri mwaka BPN ihitamo ba rwiyemezamirimo 30 basobanutse kandi bafite imishinga itanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete, bagahabwa serivisi zitandukanye zizamura iterambere ry'ibigo byabo. Izi serivisi bazihabwa mu gihe cy'imyaka ibiri, aho buri wese agenerwa umujyanama wihariye umuherekeza, akanakurikirana ibikorwa by'ikigo cye mu buryo buhoraho.

Tariki ya 5 Gicurasi 2023, uyu muryango wizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wari ugamije muri rusange gushimira ba rwiyemezamirimo wakoranye na bo no kuzirikana umusanzu ukomeye bagize mu guhanga imirimo inoze kandi ihesha agaciro abayikora mu Rwanda.

Aba ba rwiyemezamirimo 63 mbere y'uko bahura na BPN bari barahanze imirimo 473 nyuma yo guhugurwa na yo barayizamura igera ku 1286, bityo bafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Mwambari Faustin, yashimye BPN idahwema guharanira gufasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere mu mfuruka zose.

Yagize ati 'BPN murimo gukora akazi keza ko gufasha abantu, ubusanzwe umuntu aba asanzwe ari rwiyemezamirimo ariko hari ubumenyi abona bushobora gutuma yaguka mu byo akora n'uko abikora, bishobora gutuma arenga n'imipaka.'

'Turatekereza rero ko ibi bintu bikomeje gukorwa bigashyirwamo imbaraga byafasha igihugu guhanga imirimo myinshi ku buryo dushobora kugera ku ntego yacu twihaye yo guhanga imirimo miliyoni 1,5 mu mwaka utaha.'

Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko abahabwa serivisi zo kuzamura ibigo byabo n'uyu muryango bongererwa ubushobozi butuma ibigo byabo birushaho kwaguka.

Ati 'Akenshi iyo abantu basohotse muri iyi gahunda bagenda bavuga ngo ndumva nongerewe imbaraga zo kumenya uko ikigo cyanjye nakiyobora.'

'Ntabwo tuba twifuza ko bahava babyumva gusa ahubwo tuba dushaka ko bakura nk'abantu, ku buryo bumva bibahaye ingufu n'umwete ku buryo n'uwari ufite ibibazo ataha yishakamo ibisubizo.'

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo banyuze muri gahunda za BPN Rwanda bahamya ko byabagiriye umumaro kuko hari byinshi bungutse.

Umuyobozi w'Icapiro Comright Ltd, Gashugi Jean Pierre, winjiye muri BPN mu 2015 avuga ko serivisi yahawe zamufashije kumenya agaciro k'umukiliya no kwagura ibikorwa bye muri rusange.

Ati 'Duhura na BPN twari dufite abakozi batandatu bahoraho ariko ubu tugeze kuri 20 bahoraho kandi haba no mu micururize ubona ko ikigo cyacu cyazamutse, batwigishije ko ikigo tutagishinze ku bwacu ahubwo ari ku bw'umukiliya. Ikindi ni ukumenya kwita ku bakozi.'

Rwema Umutoni Laurène washinze Inzu y'Imideli, Uzi Collection, yavuze ko batangiye ibikorwa badafite umurongo w'ibyo bashaka kugeraho ariko BPN yabayoboye mu nzira igororotse.

Ati 'Mu gutangira twarebaga ibyo dushaka ariko ntitwari tuzi ngo abakiliya barashaka iki, ntabwo twari tuzi ngo igihugu dukoreramo kiradusaba iki, nta kintu twandikaga twabonaga amafaranga yinjira n'andi asohoka ariko tutandika.'

'Murabizi ukuntu umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ugenda adafite inkoni ashobora kugwa, cyangwa guhura n'ibindi bimubangamira. Turashima cyane BPN kuko yaje kuturandata idufata akaboko kugira ngo dufunguke amaso tugende.'

BPN imaze imyaka 12 ikorera mu Rwanda yanyuzemo ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20. Ifite ibyicaro hirya no hino mu bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.

Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko abahugurwa n'uyu muryango bongererwa ubushobozi butuma imishinga yabo irushaho kwaguka
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Mwambari Faustin, yashimye BPN uburyo ifasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere bituma barushaho guhanga imirimo
Rwema Umutoni Laurène, washinze Inzu y'Imideli ya Uzi Collection, yavuze ko batangiye ibikorwa badafite umurongo w'ibyo bashaka kugeraho ariko BPN yabafashije kuwubona
Umuyobozi w'Icapiro Comright Ltd, Gashugi Jean Pierre, yavuze ko yinjiye muri BPN mu 2015. Yashimye ko amahugurwa yahawe yamufashije kumenya agaciro k'umukiliya no kwagura ibikorwa bya buri munsi
Aba ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko BPN yatanze umusanzu ukomeye mu kwagura imishinga yabo
Nkulikiyinka Alice uyobora BPN aganira na ba rwiyemezamirimo basanzwe bakorana n'uyu muryango
BPN yifatanyije na ba rwiyemezamirimo bakorana mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi
Ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo byagaragajwe, hashimwa intambwe bamaze gutera mu kunoza imikorere
BPN yishimanye na ba rwiyemezamirimo bamaze kwiteza imbere binyuze mu mikoranire bagiranye
Ba rwiyemezamirimo bashimiye BPN ubumenyi yabahaye mu gihe bamaze bakorana
Aba ba rwiyemezamirimo barimo Uzi Collection, yashinzwe na Rwema Umutoni Laurène, bagaragaje bimwe mu bikorwa bakora



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpn-yizihije-umunsi-w-umurimo-ishimira-umusanzu-wa-ba-rwiyemezamirimo-yahuguye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)