Birakekwa ko Konti ya Instagram ya Miss Nishimwe Naomie yaba yayikuyeho kubushake #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi Konti ya Instagram ya Nyampinga w'u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie itagaragara aho bikekwa ko yaba ari we wayikuheho.

Uyu mukobwa usanzwe ukoresha amazina ya @ishimwenaomie5_, mu ntangiriro z'iki cyumweru nibwo amakuru yatangiye gusakara ko urukuta rwe rwa Instagram rutakiriho.

Hari ababihuza no kuba imbuga nkoranyambaga z'ibyamamare zikunzwe kwibwa aho abazitwara baba bashaka amafaranga kuri ba nyirazo bakazibasubiza bamaze kuyatanga, hari n'abazifata bakazikoresha biyitirira abo bazambuye mu nyungu zabo bwite.

Aha niho akenshi ubona batanga amatangazo hirya no hino basaba kwirinda abantu barimo gukoresha izo konti kuko zashimuswe, bityo ko ari nabwo buryo urwa Naomie rwabuzemo.

Ku ruhande rwa Miss Nishimwe Naomie, ntaragira icyo abitangazaho mu gihe rumaze iminsi rwaravuyeho ndetse n'iyo ubimubajije ntiyifuza kubivugaho byinshi.

Gusa amakuru aturuka mu nshuti ze ahamya ko ikibazo konti ya Instagram yagize akizi neza, ari n'aho bihera bivugwa ko yaba ari we wayikuyeho kubushake.

Bibaye mu gihe hari amakuru hanze y'uko ari mu myiteguro y'ubukwe n'umukunzi we Michael Tesfay nubwo aheruka kubwira ISIMBI ko ayo makuru ari ibihuha.

Iyo ushakishije urukuta rwe ni ibi biza
Miss Naomie Instagram ye yavuyeho



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/birakekwa-ko-konti-ya-instagram-ya-miss-nishimwe-naomie-yaba-yayikuheo-kubushake

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)