BAL 2023:Stade Malien yegukanye umwanya wa 3 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mukino wabaye Kuri uyu wagatanu ubera muri BK Arena,aya makipe yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo guysindirwa muri 1/2.

ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yo yari yatsinzwe na AS Dounaes.

Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara. Petro De Luanda yakomeje kurushwa ariko bigeze mu minota yanyuma y'agace kambere yinyara mu isinzu itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yariri kurushwa amanota agera ku 10. 

Agace kambere kahise karangira Stade Malien iyoboye n'amanota 20-15. Mu gace kakabiri Petro De Luanda byakomeje kwanga Dore ko mu minota 3 yambere Stade Malien yari yongeye gusubizamo ikinyuranyo cy'amanota 10.

Igice cyambere cyagiye kurangira Petro De Luanda yongeye kwiyuburura ikora akazi gakomeye igabanya amanota yarushwaga hasigaramo 2 gusa,Stade Malien yarifite 36-34.

Petro De Luanda yatangiranye igice cyakabiri imbaraga zidasanzwe dore ko mu minota 3 gusa yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota 5 ivuye inyuma binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota 3 cyane.

Agace ka gatatu karangiye Petro De Luanda iyoboye n'amanota 54 -50 Stade Malien.Agace ka 3 arinako kanyuma katangiye Stade Malien yakaniye kugira ngo yongere kuyobora umukino ariko bikayangira. Aliou Diara yakomeje kwugaragaza akora amanota menshi mu minota yanyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n'amanota 73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.

Ku munsi wejo hategerejwe umukino wanyuma uzaba saa kumi nebyiri aho Al Ahly yo mu Misiri izamanuka mu kibuga ikina na AS Dounaes yo muri Senegal.






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129824/bal-2023stade-malien-yegukanye-umwanya-wa-3-129824.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)