Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwafatiye ingamba abajura bajujubya abaturage babiba ibyabo.

Izo ngamba harimo gushakisha abo bajura mu dusantere twose bakunze kugaragaramo no kubaha ibihano bikakaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye ikinyamakuru, MUHAZIYACU ko abajura bahari muri aka Karere nk'ahandi hose mu gihugu ariko ko hari ingamba zo kubahashya bashyizeho ku buryo ngo yakwizeza baturage kugira umutekano.

Yagize ati: 'Twabafatiye ingamba zo kubahiga dufatanyije n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bwo hasi mu mudugudu, ku buryo bagomba kubarurwa kugira ngo bamenyekane, hakurikireho igikorwa cyo kubahiga bafatwe bajyanwe ahantu batazongera kubangamira umutekano w'abaturage'.



Source : https://yegob.rw/bagiye-kubakora-ku-nda-abajura-bihimbiye-umwuga-wo-kwiba-buri-kantu-kose-gatamba-bagiye-gukurwa-ku-mugati/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)