Amashirakinyoma ku makuru y'isezera ry'umutoz... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino waraye uhuje ikipe ya Mukura Victory Sports yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 3-2, nyuma y'uyu mukino hatangiye gusakara amakuru y'uko uyu mutoza yaba yahise atandukana n'iyi kipe ndetse akisubirara iwabo. Ibi byaje nyuma yaho uyu mutoza atitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru ndetse abanyamakuru bagiye kumushaka basanga yatashye. 

Mu buryo bwo kumenya amakuru y'ukuri kuri iki kibazo, InyaRwanda yaganiriye n'umutoza Afahmia Lotfi ku murongo wa telephone, ahakana aya makuru yose yavugwaga. 

Umutoza Afahmia yagize ati: "Ibyo ntabwo ari ukuri, njye ndi gutegura umukino wa Musanze FC na Gorilla FC muri shampiyona, kandi ku wa Gatandatu nzaba ndi i Kigali, ku mukino wo kwishyura. Mfite amasezerano y'imyaka ibiri na Mukura kandi kandi ngomba kubaha amasezerano." 

Hari amakuru yandi avugwa ko uyu mutoza n'ubwo afite amasezerano y'imyaka ibiri, ariko hari amakipe arimo kumushaka yo mu mujyi wa Kigali, harimo na Rayon Sports yaraye imutsinze.

Umutoza Afahmia Lotfi yasoje umukino afite uburakari bwinshi ndetse akeka ko umukino ushobora kuba wagurishijwe 

Mu mwaka wa mbere w'uyu mutoza asigaje imikino ibiri ya shampiyona ndetse n'imikino y'igikombe cy'Amahoro itarenze ibiri 

Afahmia Lotfi yatangaje ko agomba kubaha amasezerano afitanye na Mukura ariyo mpamvu agomba gukora akazi nk'uko amasezerano abivuga



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129228/amashirakinyoma-ku-makuru-yisezera-ryumutoza-wa-mukura-byavugwaga-ko-yuriye-indege-129228.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)