Amakosa nyamukuru yatumye Rayon Sports itwara... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi, ni bwo ikipe ya Mukura yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro aho umukino warangiye ari ibitego 3-2. 

Ntabwo byari bisanzwe ko Mukura itsindwa ibitego birenze 3 mu mukino umwe, by'umwihariko mu gice cya kabiri.

Uyu mukino, igice cya mbere cyarangiye Mukura ifite ibitego 2 -0, ariko ibintu byahindutse Mukura ikubitwa ibitego 3, maze agahinda gataha imitima y'abakunzi ba Mukura.

Ese habaye iki ngo Mukura ikubite hasi umukino yari yikoreye?

Mukura yagiye gukina uyu mukino imaze kunganya na Rayon Sports ikino ibiri yose ya shampiyona yabaye muri uyu mwaka. 

Cyari ikizamini gikomeye cyo gufata abakinnyi ba Rayon Sports yari imaze igihe gito ivuye ku gikombe cya shampiyona kubera gutsinda na Gorilla FC ibitego 3-1. Mukura yari yahawe urugero rwiza na Gorilla FC rwo gutsinda Rayon Sports ariko ntabwo babyubahirije.

Mukura yananiwe gufata abakinnyi b'abanyamahanga, aribo baje kuyica

Mukura yatangiye ikina neza, aho umutoza Afahmia Lotfi yafashe umwanzuro wo gukinisha Hakizimana Zubel kuri gatatu nk'umukinnyi wagombaga gufata Ojera Joackiam. Yari inshuro ya Kabiri Zubel akinishizwe kuri gatatu, kuko n'i Musanze yaje gukina kuri uyu mwanya nk'ubutabazi.

Hakizimana Zubel yakinnye neza igice cya mbere, afata Ojera nk'uko yari yabisabwe, ariko umukino wagiye kurangira akazi kamunaniye. Mu gice cya kabiri, Hakizimana gufata Ojera byanze, ndetse igitego cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yatsinze, cyaturutse kuri we.

Mukura yazize ubukure

Rayon Sports yari isanzwe ikina igice cya mbere, yaje kubika imbaraga zose izikoresha mu gice cya kabiri, ibintu bitari bikunze kubaho.

Abakinnyi ba Mukura baje kuyobora umukino, ariko kumenya ibyo gukora nyuma yaho biranga. Icyo gihe nibwo abakinnyi nka Luvumbu Heritier Nzinga, Onana na Ojera, batangiye gukina nk'abakinnyi bakuru, ndetse bituma abakinnyi bakiri bato nka Ntarindwa Aimable, Zubel, Iradukunda Elie bakiri bato, bagorwa n'aba bakinnyi, birangira ikipe itakaje umukino.

Mukura yakoresheje imbaraga nyinshi mu gice cya mbere, yibagirwa izibasubiza inyuma

Abakinnyi nka Mico Justin, Mukoghotya Robert Hakizimana Zubel bitanze cyane mu gice cya mbere, ndetse bakoresha imbaraga nyinshi, ariko mu gice cya kabiri biza kwanga, ari bwo Rayon Sports yatangiye kubahindukirana, kuko n'abasimbura Mukura yahoresheje ntacyo bayifashije.

kanda hano urebe ibihe byaranze umukino

kanda hano wumve icyo umutoza Haringingo yatangaje n'ibanga yakoresheje 




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129219/amakosa-nyamukuru-yatumye-rayon-sports-itwara-mukura-mu-nzara-video-129219.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)