Abaturage bazubakirwa bushya, miliyari 120 Frw zikenewe mu gusana imihanda yangijwe n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibyatangajwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle, kuri uyu wa Mbere, tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo yari mu biganiro na Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ni ibiganiro byagarutse by'umwihariko ku ngengo y'imari iyi minisiteri n'ibigo biyishamikiyeho bizakoresha mu 2023/24 aho izagera kuri miliyari 600 Frw.

Abimana yavuze ko mu mafaranga yateganyijwe harimo ayo kwita ku kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda no kubakira abaturage by'umwihariko abasenyewe n'ibiza biherutse kwibasira Uburengerazuba n'Amajyaruguru.

Ibarura rihuriweho n'inzego zitandukanye zagaragaje ko hari inzu 6.206 zangijwe n'ibi biza. Harimo inzu zasenyutse burundu, ayangiritse ku buryo bukabije ndetse n'andi ari mu manegeka.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire kigaragaza ko nibura habonetse miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.

Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe Ingufu yo igaragaza ko kugira ngo hasanwe ibijyanye n'imiyoboro y'amashanyarazi yangiritse hakenewe miliyari 5 Frw n'aho ibijyanye n'amazi ho hakenewe miliyoni 800 Frw.

Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Mutwe w'Abadepite w'Inteko Ishinga Amategeko, Prof Munyaneza Omar, yavuze hakwiye ingamba mu gukumira ibiza.

Avuga ko kuri ubu igihugu kiri gukoresha amafaranga menshi mu kiguzi cy'ibyangijwe kandi ubundi hagakwiye gushorwa menshi mu gukumira.

Ati 'Murabona ko biri kudusaba ko dushyira ingengo y'imari nini muri Minisiteri ifite gukumira Ibiza mu nshingano, ariko ubundi ntabwo ariko byakagenze […] twakagombye gushyira ingengo y'imari muri Minisiteri y'Ibidukikije na biriya bigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije.'

'Kugira ngo aho kuzaza guhangana n'ingaruka z'ibiza, ahubwo tubikumire mbere yabyo. Ni byiza ko ari ibigo, yaba ari kiriya cya Meteo Rwanda, kongererwa ubushobozi kugira ngo kijye kibasha gutanga amakuru kare kandi noneho abaturage bari mu manegeka, ni byiza ko bimuka aho ngaho baba bari hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.'

Guverinoma y'u Rwanda iherutse gutangaza ko amafaranga azakoreshwa mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2023/24, ari miliyari 5001 Frw.

Depite Prof Munyaneza avuga ko n'ubwo ibiza byaje mu gihe imbanzirizamushinga y'ingengo y'imari yari yaramaze gutangazwa, bitazatuma hongerwaho andi mafaranga ahubwo hazarebwa ibyihutirwa kurusha ibindi.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko uretse abantu 131 bishwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi, hakomeretse 104, mu gihe inzu zimaze gusenyuka ari 6392.

Inkuru wasoma: Miliyari 130 Frw ni zo zikenewe mu gusana ibyangijwe n'ibiza (Video)

Ibikorwa byo gusana imihanda n'ibiraro bizatwara miliyari 120 Frw
Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturage-bazubakirwa-bushya-miliyari-120-frw-zikenewe-mu-gusana-imihanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)