Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 8 Gicurasi 2023 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Inama y'Abaminisitiri yihanganishije imiryango yabuze ababo, abakomeretse, hamwe n'abavuye mu byabo kubera imyuzure n'inkangu.

2. Inama y'Abaminisitiri yemeje gahunda n'ingamba zo gukomeza gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza, kandi isaba inzego zibishinzwe guhita zibishyira mu bikorwa.

3. Inama y'Abaminisitiri irakangurira abaturage bo mu turere twibasiwe n'ibiza gushishoza no kurushaho kwitwararika, mu gihe bikigaragara ko imvura nyinshi ishobora kongera kugwa mu minsi iri imbere. Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza bahabwa n'abayobozi harimo kugira isuku mu rwego rwo gukumira ibyorezo byaterwa n'ingaruka z'ibiza.

4. Inama y'Abaminisitiri yashimiye ubutumwa bwo kwifatanya n'abahuye n'ibiza bwoherejwe n'Abanyarwanda, inshuti, ibihugu by'inshuti bifatanya n'u Rwanda mu iterambere, ndetse n'inkunga yatanzwe n'abaturage hamwe n'abafatanyabikorwa mu iterambere batandukanye.

5. Inama y'Abaminisitiri yemeje Politiki y'Igihugu yo gukumira no guhangana n'ibiza.

6. Inama y'Abaminisitiri yemeje imishinga y'amategeko ikurikira:

• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Instituto de Crédito Oficial na Repubulika y'u Rwanda, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo kuhira no gucunga neza ibishanga bya Kayonza - icyiciro cya 2.

• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere, yerekeranye n'inguzanyo igenewe umushinga wo gukumira no kugabanya igwingira ry'abana.

• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Bénin yo kuvanaho gusoresha kabiri.

• Umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano hagati ya Repubulika y'u Rwanda na Repubulika ya Tcheque yo kuvanaho gusoresha kabiri.

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro. Yitabiriwe n'abarimo Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard (ibumoso) na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta

Bikorewe i Kigali, ku wa 8 Gicurasi 2023.

Dr. Edouard Ngirente Minisitiri w'Intebe




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itangazo-ry-ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-yo-ku-wa-8-gicurasi-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)