Rotary Club Kigali-Doyen yakusanyije inkunga izifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo imibereho myiza y'abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n'ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y'amazi meza, guhangana n'ibyorezo, guhashya indwara y'imbasa no gufasha abababaye.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Gicurasi 2023, Rotary Club Kigali-Doyen yahurije hamwe abanyamuryango bayo, abafatanyabikorwa ndetse banatumira abandi banyamuryango bo mu zindi Clubs za Rotary zikorera mu Rwanda mu gikorwa cyo gukusanya ubushobozi buzakoresha mu bikorwa isanzwe ikora mu mwaka wa 2023/2024.

Hakozwe ibikorwa bitandukanye aho abanyamuryango batanze amafaranga ndetse n'abafatanyabikorwa bawo bagena ubushobozi buzifashishwa muri ibi bikorwa.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Doyen, Kayitare Florent, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gukusanya amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye by'ubugiraneza basanzwe bakora.

Ati 'Iki gikorwa dukora buri mwaka ni ingenzi cyane kuko kidufasha kubona inkunga y'amafaranga atuma dukora ibikorwa byacu, dukora ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye, uburezi, ubuzima n'ibindi.'

Yakomeje avuga ko kimwe mu bikorwa uyu muryango n'izindi clubs za Rotary zikorera mu Rwanda zishyize imbere, ari ugufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye ibice by'Intara z'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda.

Ati 'Ubu ngubu igikorwa cyihutirwa ni ugufasha bariya bantu bose bagezweho n'ibiza. Hari konti Minema yaduhaye muri BNR hari gahunda ihari twebwe nka Rotary turi gukora ngo dufashe bariya bantu.'

Ibikorwa bya Rotary kenshi bigirwamo uruhare n'abanyamuryango basanzwe bafite umutima wo gufasha sosiyete. Kayitare Florent yabasabye gukomeza kugira umwete wo gukora ibi bikorwa.

Ati 'Abanyamuryango turabasaba gukomeza umurava wo kwitanga nk'uko basanzwe babikora ndetse tukanarushaho kuko ibibazo bigenda byiyongera. Twe nk'abanyamuryango tugomba kongera umurava mu kwitanga.'

Rotary Club Kigali-Doyen yashinzwe mu 1966, kugeza ubu ifite abanyamuryango 42. Ni imwe muri Rotary clubs 10 zo mu Rwanda zirimo abanyamuryango barenga 200.

Rotary y'u Rwanda ikorera munsi ya Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n'abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 bakora ibikorwa by'ubugiraneza ku Isi.

Rotary Club Kigali-Doyen yakoze igikorwa ngarukamwaka cyo gukusanya inkunga y'amafaranga uzifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza mu 2023/2024
Iki ni igikorwa ngarukamwaka gikusanyirizwamo ubushobozi buzakoreshwa mu bikorwa by'ubugiraneza mu mwaka uri imbere
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Doyen, abafatanyabikorwa n'abandi bari mu zindi clubs za Rotary zikorera mu Rwanda
Hashimiwe bamwe mu bakoze ibikorwa byiza by'ubugiraneza
Hakozwe ibikorwa bitandukanye byo kwishimana n'abanyamuryango ba Rotary Club
Rotary Club Kigali-Doyen yakusanyije inkunga izifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza
Abagira uruhare mu bikorwa by'ubugiraneza Rotary ikora bashimiwe
Abafatanyabikorwa ba Rotary Club Kigali-Doyen bitabiriye iki gikorwa cyo gukusanya ubufasha bwo kwifashisha mu bikorwa by'ubugiraneza
Abanyamuryango ba Rotary bishimanye muri iki gikorwa binyuze mu mbyino zitandukanye
Hashimiwe bamwe mu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa mu bikorwa bya Rotary Club Kigali Doyen

Amafoto: Munyakuri Prince




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rotary-club-kigali-doyen-yakusanyije-inkunga-izifashisha-mu-bikorwa-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)