Urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye 'Our Past' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abarenga ibihumbi 2000 biganjemo urubyiruko bitabiriye igikorwa ngarukamwaka cyiswe 'Our past' cyateguwe n'umuryango our past initiative cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye ku Rwibutso rwa Kigali.

Binyuze mu ikinamico,imivugo n'ubuhamya bigishije amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse banigishwa ayaranze urugamba rwo kuyihagarika.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abarimo Dr.Ron Adam Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Lt General Innocent Kambanda, Umunyamideri Moses Turahirwa, Umuraperi Muheto Bertrand, Chris Eazy, Okkama , umusizi Junior Rumaga n'abandi batandukanye basanzwe babarizwa muruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Parfait Busabizwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'urubyiruko, yasabye urubyiruko gukomeza gukomera ku bumwe bw'abanyaRwanda, birinda ingegabitekerezo ya Jenoside bagaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda.

Yagize ati 'Mukomere ku bumwe bw'Abanyarwanda, mwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, mugaragaza ukuri ku mateka y'u Rwanda cyane cyane mwifashishije imbuga nkoranyambaga.'

Amos Bizumuremyi

The post Urubyiruko rurenga 2000 rwitabiriye 'Our Past' appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/04/10/urubyiruko-rurenga-2000-rwitabiriye-our-past/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=urubyiruko-rurenga-2000-rwitabiriye-our-past

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)