Umuraperi Fire Man yabwiye amagambo akomeye urubyiruko anarwifutsa inshingano rufite mu gihe cyo kwibuka - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman yibukije urubyiruko ko ari inshingano za buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa bw'umwihariko yatanze mu gihe u Rwanda ruri mu gihe cy'iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Fireman yavuze ko ari inshingano z'urubyiruko rwose kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi.

Ati 'Ni inshingano zacu nk'urubyiruko kurwanya ingengabitecyerezo ya Jenoside aho yaba igaragara hose, tugaharanira ko itazongera ukundi. Turi urumuri rutazima. Twibuke twiyubaka.'



Source : https://yegob.rw/umuraperi-fire-man-yabwiye-amagambo-akomeye-urubyiruko-anarwifutsa-inshingano-rufite-mu-gihe-cyo-kwibuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)