Umukino Hate Radio ugaragaza uko RTLM yashi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino cyangwa se iyi kinamico weretswe abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye n'abandi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Mata 2023.

Uyu mukino muri rusange, ugaragaza imikorere ya radiyo rutwitsi RTLM yashishikarije kwanga Abatutsi no kubakorera Jenoside. Werekanwe hagamijwe kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya imvugo zibiba urwango n'amacakubiri.

Wateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) ku bufatanye na sosiyete y'Abadage IIPM na sosiyete y'Abanyarwanda Isaano Group ihagarariwe n'umukinnyi w'ikinamico Ntarindwa Diogène wamamaye nka Atome.

Nyuma y'uyu mukino, Ntarindwa yaganirije abitabiriye kureba uyu mukino, asaba abanyamakuru gutangaza ibyubaka gusa, birinda imvugo zicamo ibice abaturage.

Kazasomako Evode wari uhagarariye Minubumwe muri iki gikorwa, yavuze ko iyi kinamico yateguwe mu rwego rwo Kwibuka amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba by'umwihariko urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga.

Mu Mujyi wa Kigali, uyu mukino uzakinwa ku wa 8, 9 na 10 Mata 2023, ariko imyanya yo ku itariki ya 8 yamaze gushira.

Mu busanzwe uyu mukino ntujya urenza imyanya 400, ariko kubera ko ari ubwa mbere ugeze mu Rwanda, hatekerejwe uburyo uyu mukino wazagera ku bantu 600.

Si ubwa mbere Atome akinnye mu mukino nk'uyu ushingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko mbere y'aho yari yakinnye mu mukino witwa 'Rwanda 1994' umara amasaha 5. Yanakinnye mu mukino 'Carte d'identité.

Uyu mukino watangiye gutegurwa ku gitekerezo cy'umuryango IIPM w'Abadage. Ni igitekerezo cyatangijwe kandi gishyirwa mu bikorwa na Milo Rau afatanyije na Jens Diethrich.

Aba bagabo bombi ni inshuti z'igihe kirekire. Igihe kimwe bakurikiranye amateka asharira y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, baza kumva uburyo Radio RTLM yabibye urwango mu Banyarwanda, ikangurira Jenoside yifashishije indirimbo n'ibindi bikorwa byafashije kwenyegeza umugambi wa Jenoside.

Ibi byabahaye gutekereza gukora umukino wihariye bise 'Hate Radio', ushushanya uburyo iyi Radio yakoze icengezamatwara rya Jenoside.

Bombi baje mu Rwanda batangira gukora ubushakashatsi, bajya ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bahura n'abarokotse Jenoside ndetse banakoze uko bashoboye bahura na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside. Bivamo uyu mukino batangiye kwerekana mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. 

Sebastien Foucault uri mu bateguye uyu mukino 'Hate Radio', nawe agaragara muri iyi kinamico cyangwa se uyu mukino


Kazasomako Evode wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (Minubumwe) muri iki gikorwa Â Ã‚ Ã‚ Ã‚ 

Umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Bwanga Pili Pili [Uwa kabiri uvuye iburyo], Jens Diethrich [Ubanza iburyo] wagize uruhare muri uyu mukino, Eric Ngangare wakinnye  muri uyu mukino[Uwa kabiri uvuye iburyo] 

'Atome' yasabye itangazamakuru kwifashisha indangururamajwi batangaza ibyubaka Abanyarwanda


Umuyobozi w'Akarere ka Huye Sebutege Ange [Uwa kabiri uturutse ibumoso] yitabiriye igaragazwa ry'uyu mukino 'Hate Radio' 

Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda Ishami rya Huye bitabiriye kubwinshi kureba uyu mukino 


Studio z'uyu mukino ziteguye ku buryo bushushanya uko studio ya RTLM yari imeze muri icyo gihe-Bifata igihe cy'amasaha agera kuri 4 kugira ngo itegurwe



Pili Pili, Sebastien na Atome ubwo bari muri studio bakina ikinamico ishushanya uko RTLM yenyegeje umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127821/umukino-hate-radio-ugaragaza-uko-rtlm-yashishikarije-jenoside-yakorewe-abatutsi-werekaniwe-127821.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)