Uko mbibona: Niba koko abantu bigira ku makosa ,Werurwe yagasize FERWAFA iminuje - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda (FERWAFA) , ni urwego rugenzura ruhago nyarwanda, ariko amakosa akomeje kwisuka umusubirizo.

FERWAFA yagiye ivugwamo udukosa twahato na hato, byaje kuba bibi muri uyu mwaka aho nta cyumweru cyirenga abanyamuryango( amakipe) badatatse ibibazo, bigitangira amakipe yatakaga kwibwa , akavuga ko abasifuzi basigaye babogama.

Ukwezi kwa Gatatu ko, FERWAFA yahuye n'ihurizo ry'ikibazo cy'ikipe ya Rayon Sports n'Intare zari zaranze gukina umukino zari zifitanye, hiyongeraho n'ikibazo cy'ikirego cya Benin, isaba Mpaga.

Ikibazo cy'aya makipe 2 cyatangiye tariki 08 Werurwe umunsi Rayon Sports ifata urugendo ikerekeza i Nyamata kuri sitade ya Bugesera igiye gukina, mu gihe ikiri munzira habura amasaha abiri ngo umukino ube ikamenyeshwa ko uyu mukino utakibaye.


Aha FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko uyu mukino wimuriwe tariki 10 Werurwe.

Nyuma ya saa sita kuri uwo munsi Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n'abanyamakuru byihuse, Perezida wayo Uwayezu Jean Fidèle maze atangaza ko Gikundiro yikuye mu Gikombe cy'Amahoro kubera ibyo yise akajagari kari mu mitegurire yiri rushanwa. Ku itariki 8 , Rayon Sports yahise yongera ivuga ko igarutse mu irushanwa.

Aho nibwo FERWAFA yatangiye kubonwa nkaho nta mbaraga ifite, kuko tariki 12 , Intare nayo yamenyesheje FERWAFA ko itazigera ikina na Rayon Sports.
Aha ubuyobozi bw'Intare bwavugaga ko buzakina na Police FC gusa.

Umukino wa Rayon Sports n'Intare wabijije icyuya FERWAFA

Bidatinze taliki 24 Werurwe FERWAFA yakomeje gukosoza ikosa irindi, yasubije ibaruwa ya Intare FC yasabaga gutera Rayon Sports mpaga igira iti'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatesheje agaciro ubusabe bw'Intare FC bwo gukomeza mu kindi cy'icyiciro mu irushanwa ry'Igikombe cy'Amahoro nyuma yuko Rayon Sports ibanje kwikura muri iri rushanwa.'

'Umukino wa ⅛ uzahuza amakipe yombi washyizwe kuwa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 saa cyenda kuri stade ya Bugesera.'
Icyo gihe , ku itariki 26 ,bucya umukino ngo ube , Rayon Sports yavuze ko umukino usubitswe.

Umwanzuro FERWAFA yaraye itangaje

FERWAFA yagumye itumiza inama ziga kuri uwo mukino, kera kabaye mu ijoro ku itariki 04 Mata, bemeza ko umukino ugomba kuzaba ku munsi amakipe azamenyeshwa.

Benin isabira Amavubi guterwa mpaga:

Ikosa rindi FERWAFA yakoze muri Werurwe, ni ugikinisha Muhire Kevine umukino wa Benin kandi Afite amakarita y'umuhondo atamwemerera gukina.

Benin yaregeye CAF ivuga ko Kevin atari yemererwe gukinira Amavubi

Ku itariki 28/03 ubwo Amavubi yakinaga na Benin kuri Kigali Pelé Stadium, amakipe akanganya igitego kimwe kuri kimwe. Umukino urangiye umutoza wa Benin yavuze ko barangije kurega Amavubi muri CAF ko yakinishije umukinnyi ufite ibihano.

Icyo gihe ugendeye ku mashusho bigaragara ko Muhire yabonye ikarita y'umuhondo ku mukino wa Senegal anayibona kuwa Benin. Bivuze ko atarigukina umukino w'i Kigali.
Gusa nubu icyo kirego , CAF ntiracyanzura.



Source : https://yegob.rw/uko-mbibona-niba-koko-abantu-bigira-ku-makosa-werurwe-yagasize-ferwafa-iminuje/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)