Perezida Ruto yasobanuriwe imikorere y'urubuga Irembo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Irembo yatangaje ko baganiriye ku mikorere y'uru rubuga ndetse n'uburyo rwahinduye imitangire ya serivisi kandi rukagira n'ingaruka nziza mu miyoborere muri rusange.

Haganiriwe kandi ku cyerekezo cyo gukoresha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho y'abaturage.

Urubuga 'IremboGov' rwatangijwe muri Nyakanga 2015, mu ntego zarwo harimo ko serivisi zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw'ikoranabuhanga rikoreshwa n'umuturage umunsi ku wundi.

Muri Gashyantare 2020 nibwo byatangajwe ko Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga 'Irembo' cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe 'IremboGov 2.0', bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku 'IremboGov'.

Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.

Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana n'usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bw'ikoranabuhanga.

Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

Perezida Ruto asuhuzanya n'Umuyobozi Mukuru wa Irembo, Israel Bimpe
Perezida Ruto, Minisitiri Ingabire na Israel Bimpe uyobora Irembo
Perezida Ruto yasobanuriwe imikorere y'urubuga Irembo
Perezida Ruto yasuye Irembo ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Dr Vincent Biruta



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yasobanuriwe-imikorere-y-urubuga-irembo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)