Perezida Ruto yishimanye n'abaturage b'i Nyamata anahanywera icyayi (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ruto ari kumwe na Kagame, kuri uyu wa Gatatu basuye Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu murenge wa Gashora, Akagali ka Mwendo, umudugudu wa Gaharwa mu Karere ka Bugesera.

Nyuma yo kwishimira ikoranabuhanga n'amasomo atangirwa muri iri shuri rirera abahanga mu buhinzi n'ubworozi, Perezida Ruto, yageze mu gasanteri ka Nyamata asuhuza abaturage nabo bamwereka ubwuzu baramwishimira karahava.

Amafoto yashyize kuri Twitter ye, Ruto agaragara asuhuza abaturage bari ku nkombe z'umuhanda, ari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta.

Mu gusobanura ayo mafoto, yanditse ati 'Naganiriye kandi nsangira icyayi n'abakora cyane bashakisha imibereho [Hustlers] muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata mu karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw'u Rwanda'.

Ruto yari yicaranye na Minisitiri Dr Biruta na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Kenya, Dr Alfred Nganga Mutua muri restaurant bari kumwe n'abandi bayobozi.

Perezida Ruto yageze i Kigali kuwa Kabiri ari nabwo u Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 10 arimo ajyanye n'uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ayandi, aho ibihugu byombi biyitezemo ko azarushaho guteza imbere abaturage babyo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri yasuye Carnegie Mellon University ishami ry'u Rwanda, iyi kaminuza ikaba igiye kugirana imikoranire na Kaminuza ya Nairobi, ari nayo yizemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye ikigo Irembo, urubuga rwa interineti Abanyarwanda n'abanyamahanga bakoresha basaba serivisi rusange. Kugeza ubu binyuze kuri uru rubuga umuturage ashobora kubona serivisi zirenga 100.

Amateka yerekana ko Ruto atavuka mu muryango ukomeye muri politiki, ku buryo yakunze kuvuga ko ari umuntu wirwanyeho, agakoresha imvugo ko ari 'hustler'.

Yavukiye muri cyaro cya Kamagut mu Ntara ya Uasin Gishu, ku wa 21 Ukuboza 1966, akaba umwe mu bakirisitu bahamye.

Perezida Ruto avuye gusura Kaminuza ya RICA yasuhuje abaturage i Nyamata
Abaturage bari benshi ku muhanda bagaragariza urugwiro Perezida Ruto
Perezida Ruto yanywereye icyayi muri Calibou Restaurant, iri i Nyamata



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ruto-yishimanye-n-abaturage-b-i-nyamata-anahanywera-icyayi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)